Ibi ganiro biri guhuza ibihugu by’ibihangange ku isi mu bijyanye n’ibitwaro bya Kirimbuzi ku isi ari byo uburusiya ndetse na koreya yaruguru, byatumye Leta zunze ubumwe z’amerika Babura amahoro bikanga ko ibi bihugu bikomeje kugenda birushaho kwihaza mu bwirinzi nibikomeza kwihuza biza bibi ku banyamerika
John Kirby ni umuvugizi wa perezidanse y’Amerika mubijyanye numutekano,ubwo yaganiraga n’itangaza makuru, yavuze ko minisitiri w’ingabo w’Uburusiya, Sergei Shoigu, aherutse kujya muri Koreya ya ruguru kugerageza kumvisha Pyongyang, ko ikwiye kugurisha intwaro n’Uburusiya.
Kirby yavuze ko perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin n’uwa Koreya ya ruguru Kim Jong Un, banandikiranye amabaruwa arahirira kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi kandi yavuze ko Amerika ifite amakuru yavuye mu iperereza agaragaza ko irindi tsinda ry’abayobozi b’Uburusiya naryo, ryagiye i Pyongyang nyuma y’uruzinduko rwa minisitiri w’ingabo.
Uwo muyobozi w’Amerika, yavuze ko hakurikijwe ayo masezerano, Uburusiya bushobora kuzabona intwaro igisirikare giteganya gukoresha mu ntambara gihanganyemo na Ukraine. Ayo masezerano ashobora kuba anarimo ibintu by’umwimerere bidatunganyije bishobora gufasha igisirikare cy’uburusiya mu nganda za gisirikare ku bigo by’ingabo.
Kirby yanavuze ko amasezerano ayo ariyo yose arebana n’intwaro hagati y’Uburusiya na Koreya ya ruguru, ashobora kuba arenga ku mwanzuro y’akanama k’umutekano ku isi ka ONU.
Ari bwo yavuze ko basaba byihutirwa Koreya ya Ruguru, guhagarika imishyikirano yayo ijyanye n’intwaro n’igihugu cy’Uburusiya kandi ikubahiriza ibyo yemeye ku mugaragaro ko Pyongyang itazaha intwaro Uburusiya cyangwa se ngo izigurishe n’iki gihugu. ((Reuters))
Niyibigira Schadrack