Andrew Mitchell, Minisitiri Ushinzwe Iterambere mu Bwongereza n’Umugabane wa Afurika, yatangaje ko Guverinoma y’u Bwongereza yahisemo gutera inkunga uburezi bw’abakobwa mu Rwanda kuko ari bwo buryo bwiza bwo guharanira impinduka zigamije iterambere ry’Isi, kandi bashobora kuvamo abazavumbura imiti y’indwara zikomeye.
Yabitangaje kuri uyu wa 31 Kanama 2023 ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano hagati y’u Bwongereza n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, ya miliyoni 13,3 z’Amapawundi azafasha mu guteza imbere uburezi bw’abakobwa.
Minisitiri Andrew Mitchell yatangaje ko abantu bavuga ko bagamije impinduka no guteza imbere Isi bashora imari mu bikorwa bitandukanye birimo kurwanya indwara z’ibyorezo n’ibindi ariko we yahisemo gushishikariza abantu gukora ishoramari mu burezi bw’umukobwa kuko agira uruhare mu mpinduka zose zikenewe ngo imibereho myiza igerweho.
Yavuze abantu bose bakwiye guhaguruka bagaharanira uburezi bw’umwana w’umukobwa, atanga urugero kuri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 buha amahirwe abakobwa bakabona uburezi bufite ireme.
Ati “Uburyo bwiza kandi bushoboka bwo guhindura Isi nziza ni ukwigisha abakobwa, kuko iyo wigishije umukobwa nyuma aba azubaka urugo, azohereza abana be ku ishuri, azashaka akazi cyangwa agakora ku buryo yiteza imbere, kandi ibyo ni byiza ku bantu bose no ku muryango abarizwamo, kandi azajya mu buyobozi guhera mu muryango we kugeza no ku rwego rw’igihugu.”
Minisitiri Mitchell yavuze ko ibihugu byose by’Isi bikwiye guhaguruka bigaharanira ko abakobwa bose bahabwa uburezi nibura bw’imyaka 12 kandi bufite ireme.
Ati “Abantu b’iwacu mu Bwongereza barambajije bati ‘kuki turi kwishyura amafaranga menshi twigisha abana bo muri Afurika?’ Ndabasubiza nti ‘umwe mu bantu turi kwigisha ashobora kuba ari we uzavumbura umuti wa kanseri cyangwa ikindi cyorezo gikomeye.”
Uyu mugabo yasabye ko abakobwa barindwa imbogamizi zituma batisanzura mu myigire yabo, ndetse na bo bakirinda kugira ikintu na kimwe bumva ko badashoboye gukora.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere yavuze ko hari zimwe mu mbogamizi z’imyumvire ishingiye ku muco nyarwanda usanga ntaho yanditse ariko zikabuza abakobwa gukora ibikorwa bimwe na bimwe.
Yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yakoze ibikorwa byinshi bigamije gukuraho inzitizi zibangamira uburezi bw’abakobwa, ari na yo mpamvu ishyigikira gahunda zose zigamije guteza imbere uburezi bwabo.
Muri gahunda nshya igamije guteza imbere uburezi bw’umukobwa mu Rwanda, ‘Girls in Rwanda Learn’, UNICEF izafasha abakobwa bo mu miryango ifite ibibazo bishobora kubaviramo kuva mu ishuri kurigumamo, kugarura mu ishuri abarivuyemo no gufasha abana bafite ubumuga kwitabira ishuri no kwisanga mu bandi.