Intangondwa ziyitirira idini ya Islam wa Al- Shabab zagabye igitero kigwamo abantu batari munsi ya 20, barimo abagore n’abana, iki gitero cyagabwe mu karere ka Hiiraan kari rwagati muri Somalia.
Guverineri w’ako karere yatangaje ko abo bantu bapfuye bari bari mu modoka n’uko izo ntagondwa ziyitega igisasu barayituritsa bituma bahasiga ubuzima.
Umutwe w’intagondwa ziyitirira idini ya Islam wa al-Shabab wavuze ko wari ugambiriye gutega umutwe witwaje intwaro ukorana na leta ya Somalia uziko ariwo yateze birangira haguyemo izo nzirakaregane z’abana n’abagore. Kuko izo ntagondwa za al-Shabab, zikorana n’umutwe wa al-Qaeda, zishaka guhirika ubutegetsi bwa leta ya Somalia.
Al-Shabab igenzura igice kinini cy’amajyepfo n’icyo hagati cya Somalia, ariko yashoboye kwagura aho ifite ijambo igera mu turere tugenzurwa na leta ya Somalia ifite icyicaro mu murwa mukuru Mogadishu.
Uwineza Adeline
Abangaba,kimwe na Boko Haram,nta kindi bakora uretse kwica abantu.Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ariko si Abaslamu bonyine barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.