Leta ya Nigeria nayo yateye ikirenge mu cya Uganda mui kwamagana abatinganyi, aho Polisi yo muri Nigeria yahagaritse ibirori by’ubukwe bw’abahuje ibitsina, abageni, n’abari bitabiriye ibi birori bagera kuri 67 batabwa muri yombi.
Amakuru dukesha The Nation avuga ko ibirori by’ubu bukwe byagombaga kubera mu Mujyi wa Ekpan uherereye muri Leta ya Delta iri mu zigize Nigeria.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru nibwo abapolisi bari mu bikorwa byo gucunga umutekano bahagaritse umwe mu batumirwa basanzwe hafi y’ahari kubera ibirori bitegura ubu bukwe, bamubaza amakuru menshi abwerekeye.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere Polisi yahise ibyukira ahari kubera ibi birori ita muri yombi abageni ndetse n’ababutashye, berekwa itangazamakuru.
Umuvugizi wa Polisi ya Nigeria muri Leta ya Delta, Bright Edafe yavuze ko abafashwe bafunze mu gihe hakiri gukusanywa ibimenyetso kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati “Dufite uruhushya twahawe n’inkiko rwo kuba dukomeje kubafunga mu gihe tugikusanya ibimenyetso. Iki cyumweru kizarangira bagejejwe imbere y’ubutabera.”
Bivugwa ko abari bagiye gusezerana kubana ari abagabo babiri.
Mu gihe baba bahamijwe icyaha, aba bantu bahuje ibitsina bari bagiye gusezerano bashobora gufungwa imyaka 14 nk’uko biteganywa n’itegeko ryo kurwanya ubutinganyi ryatowe mu 2014.
Ibi bibaye nyuma y’uko igihugu cya Uganda nacyo giherutse guta muri yombi umusore w’imyaka 23 wari wakoranye imibonano n’umugabo ufite imyaka 41 y’amavuko.
Uwineza Adeline