Rwanda TribuneRwanda Tribune
  • AHABANZA
  • POLITIKE
  • UBUTABERA
  • IYOBOKAMANA
  • MUMAHANGA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • UBUCUKUMBUZI
  • AMATEKA
  • TRIBUNETV
Search
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Reading: Musanze : Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi witabiriye n’imbaga nyamwinshi (Amafoto)
Share
Aa
Rwanda TribuneRwanda Tribune
Aa
  • AHABANZA
  • POLITIKE
  • UBUTABERA
  • IYOBOKAMANA
  • MUMAHANGA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • UBUCUKUMBUZI
  • AMATEKA
  • TRIBUNETV
Search
  • AHABANZA
  • POLITIKE
  • UBUTABERA
  • IYOBOKAMANA
  • MUMAHANGA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • UBUCUKUMBUZI
  • AMATEKA
  • TRIBUNETV
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Rwanda Tribune > Nyamukuru > Musanze : Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi witabiriye n’imbaga nyamwinshi (Amafoto)
NyamukuruUbucukumbuzi

Musanze : Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi witabiriye n’imbaga nyamwinshi (Amafoto)

Adeline Uwineza
Last updated: 2023/09/01 at 11:33 AM
Adeline Uwineza
Share
2 Min Read
SHARE

 karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi, mu kagari ka Nyonirima habereye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 23, ku nshuro ya 19, ni umuhango witabiriwe n’imbaga nyamwinshi. Abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko abatuye Umurenge wa Kinigi mu nkengero z’ibirunga bateraniye ku kibuga gikorerwaho umuhango wo Kwita Izina.

Ni ibirori byateguwe neza, aho umuturage wese winjiye ahabwa icyo kunywa n’isahani y’ibiryo.

 

Abaturage batuye mu Murenge wa Kinigi bavuga ibyiza by’ingagi, ari iterambere  ryabo.

Ni abaturage bahabwa 10% by’amafaranga Pariki y’Ibirunga yinjiza ava mu bukerarugendo agakoreshwa mu bikorwa bibateza imbere, birimo imihanda, amashanyarazi, amazi, imidugudu y’icyitegererezo, amavuriro n’ibindi biteza imbere imibereho yabo.

Umwe muri abo baturage witwa Nduwimana Jean Bosco, yagize ati “Ingagi ni umutungo ukomeye Imana yihereye twe Abanyakinigi. Ntabwo twakekaga ko ino hagera kaburimbo, amashanyarazi n’amazi meza. Hari mu cyaro kiruta ibindi, ariko ubu tumeze neza kubera ingagi. Ni yo mpamvu twahaye agaciro ibi birori byo kwita izina abana b’ingagi, zidufitiye akamaro gakomeye”.

Mugenzi we witwa Nyirankumbuye Angelique ati “Twaje muri ibi birori dukeye kubera ingagi dufata nka zahabu yacu, ndi umuntu utarigeze ndota mu nzozi ko nzagenda mu muhanda muzima nk’uyu, amashanyarazi yo nayumvaga kuri Radio cyangwa nkayabona nagiye i Musanze none ibyo byose ngibi hano iwacu, uko nsa uku mbikesha ingagi”.

Arongera ati “N’ubu sindumva neza uburyo amazi meza n’umuhanda mwiza wageze mu cyaro ntuyemo cya Nyabigoma, umubyeyi wacu Paul Kagame nta kintu atazatugezaho, turamushimira”.

Uwitwa Munyangorore Jean Felix we yagize ati “Urabona nambaye inkweto nziza ariko nzikuyemo wakumirwa, nsigaranye inzara nke kubera ubuzima twavukiyemo bwo kugenda mu makoro ahataba imihanda, ariko ubu narasirimutse kubera ingagi zacu dufata nk’ubutunzi bukomeye, ba mukerarugendo baraza bakatugeraho ku mafaranga basigiye igihugu natwe akatugeraho tukubakirwa ibikorwaremezo.”

Ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana 23 b’ingagi bamaze umwaka bavutse, bibaye kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, birimo abahoze bakinira amakipe arimo Arsenal afitanye imikoranire n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu

Uwineza Adeline

Sign Up For Daily Newsletter

Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.
Adeline Uwineza September 1, 2023 September 1, 2023
Share this Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Previous Article Sobanukirwa amateka y’umuhango wo kwita izina abana b’ingagi mu Rwanda
Next Article Menya ibyaranze uyu munsi mu mateka kuva mu 1973
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Rwanda TribuneRwanda Tribune
Follow US

© 2024 Rwanda Tribune. All Rights Reserved | Developed By Kent

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?
  • https://178.128.103.155/
  • https://146.190.103.152/
  • https://157.245.157.77/
  • https://webgami.com/
  • https://jdih.pareparekota.go.id/wp-content/uploads/asp_upload/
  • https://disporapar.pareparekota.go.id/-/
  • https://inspektorat.lebongkab.go.id/-/slot-thailand/
  • https://pendgeografi.ulm.ac.id/wp-includes/js//
  • https://dana123-gacor.pages.dev/
  • https://dinasketapang.padangsidimpuankota.go.id/-/slot-gacor/
  • https://bit.ly/m/dana123
  • https://mti.unisbank.ac.id/slot-gacor/
  • https://www.qa-financial.com/storage/hoki188-resmi/
  • https://qava.qa-financial.com/slot-demo/
  • https://disporapar.pareparekota.go.id/wp-content/rtp-slot/
  • https://sidaporabudpar.labuhanbatukab.go.id/-/