Uwahoze ari Perezida w’Amerika Barack Obama yaraye yegukanye igihembo cyitwa Emmy Award. Emmy Awarad ni igihembo gitangwa muri Amerika, gihabwa abakoze ibiganiro neza.
Emmy Award ni gihembo gihabwa abakoze ibiganiro byiza, abanyamwuga b’imena, cyangwa abandi bantu amajwi yabo yifashishwa mu mafilimi n’ibiganiro bitandukanye.Iki gihembo kandi cyatangiye gutangwa kuva mu mwaka wa 1949 muri Amerika
Mu rukurikirane rwa filimi ndende yitwa “Our Great National Parks’’ica kuri Netfix, Barack Obama yatahukanye icyo gihembo nk’uwahize abandi, mu kubara inkuru neza (Narrateur).
Iyo filimi mbarankuru ifite ibice bitanu byerekana amaparike atandukanye yo ku mubumbe w’isi Obama ayikorana na Madamu we Michelle, binyuze muri sosiyete yabo yitwa, Higher Ground.
Abandi babonye iki gihembo barimo umunyakenya Lupita Nyong’o wamamaye kubera filimi Wakanda Forever, n’ umukinnyi w’icyamamare muri Basketball, Kareem Abdul-Jabbar. Barack Obama ni perezida wa kabiri w’Amerika ubonye iki gihembo cyo kubara inkuru neza cya Emmy Award.
Umuhoza Yves