Umutwe w’inyeshyamba wa M23, watanze imfashanyo yiganjemo ibiryamirwa birimo matelas n’ibyo kwiyorosa amashuka, bigenewe abaturage bari barwariye mu bitaro biri muri Gurupoma ya Jomba, muri Teritwari ya Rutshuru, mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Iki gikorwa cyayobowe n’abayobozi batandukanye b’umutwe wa M23 ku rwego rwa Gisirikare barimo: Colonel Séraphin Mirindi, Colonel Julien Mahano n’Umuvugizi mu bya Gisirikare Major Willy Ngoma.
Ibi bikoresho byatanzwe kuri uyu wa Kane kuwa 31 kanama 2023.
Major Will Ngoma wayoboye iki gikorwa yasobanuriye ko Leta yatereranye abaturage, ariko M23 ibitaho.
Yagize ati: “None Kuwa 31 Kanama 2023, Congo ifite ikibazo gikomeye cyane. Umunye Congo ntazi icyo yakora. Kubera ko dufite ubuyobozi bubi.”
Major Willy Ngoma yanavuze kubiri kubera Goma, aho yagarutse ku bwicanyi bwakorewe abigaragambya mu mujyi wa Goma.
Aho yagize ati :“Ntimuzi ibyebereye i Goma k’umunsi w’ejo? Ibiri kubera muri Ituri. Leta ya Congo ntishoboye kurinda abaturage bayo. Aho M23 igenzura ntimuri abagabo bo kubihamya ? hari umuturage uhungabanira aho turi?ntimutyama uko mu bishaka, mukagenda ijoro ntihagire ugira ikibazo.
Ariko ahagenzurwa na Leta barashimuta, bariba, basambanya ku ngufu, barica ariko twebwe M23 duhariku by’umutekano w’abaturage. Abaturage bakwiye kumenya ko umwanzi ukomeye wa M23 ari abanyapolitiki babi ba Congo.”
Colonel Mirindi yasabye abaturage bo muri Jomba kujya bivuriza mu mavuriro arimo iryo muri aka gace, byananirana bakoherezwa muri Bunagana, na bwo byakwanga bakajyanwa mu bitaro bya Rutshuru bitanga ubuvuzi bwisumbuyeho. Yababujije kurwarira mu rugo.
Yongeyeho ko : “Ubutumwa twaha abantu bacu bari mu bice tugenzura, mu gihe haba ikibazo, hano hari abaganga.”
Yerekanye umuganga, maze akomeza avuga ati: “Azatumenyesha ibibazo byanyu, dushake uburyo twabikemura. Ntihakagire urinda apfira mu rugo atagiye ku bitaro. Ntihakagire upfa akoresha imiti ya gakondo, indwara zose tuzijyane ku bitaro. Kubyarira mu rugo ntitubyemera.”
Ubuyobozi bwa M23 buravuga ko, kubera ko ubutegetsi bwa DRC bwananiwe inshingano, bufite ku baturage, bukwiye kuvaho, hakajyaho ubushoboye.
Mwakurikirana uko icyo gikorwa cyagenze muri iyo video:
Uwineza Adeline