Mu kiganiro umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’umunyamakuru w’ Umunyamerika Steve Clemons, yagaragaje ko ibihano Leta z’unze Ubumw z’Amerika zafatiye Brig Gen Endrew Nyamvumba, wo mu ngabo z’u Rwanda biri mu rwego rwo gushimisha igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu minsi ishize, Amerika yafatiye ibihano Bri Gen Endrew Nyamvumba n’abandi bantu batanu, ibashinja kwenyegeza amakimbirane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Brig Gen Nyamvumba kandi uheruka kugirwa umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama. Amerika imurega kuba mu ntangiriro za 2023, yarayoboye Divisiyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda, zikinjira k’Ubutaka bwa DRC, zifatanyije n’abarwanyi ba M23. Maze batera ibirindiro n’ibigo bya Gisirikare bya FARDC.
Ibihano Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamufatiye, byaje bikurikira ibirego bimaze igihe bishyirwa k’u Rwanda, barushinja guha ubufasha umutwe wa M23.
Ni ibirego Leta y’u Rwanda imaze igihe ihakana, ahubwo igashinja ingabo za Congo Kinshasa kugira imikoranire n’umutwe wa FDLR, ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yakomeje avuga ko politiki y’Amerika k’u Rwanda ndetse n’akarere ko ari nk’uburyarya. Aho yagaragaje ko kuba Washington imaze igihe isa n’iyigisha Demokarasi byumvikana nk’urwenya.
Perezida Kagame yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zimaze igihe zitonesha igihugu cya Congo kurusha u Rwanda, kubera inyungu ifite muri kiriya gihugu, by’umwihariko amabuye y’agaciro yacyo
Yakomeje avuga ko Amerika yahisemo kubwira DRC amagambo meza, mu rwego rwo kwirinda ko ibibazo Congo ifitanye n’ u Rwanda byatuma iyitera umugongo igahindukirira u Bushinwa.
Aha niho Perezida Paul Kagame yahereye agaragaza ko ibihano by’Amerika kuri Brig Gen Nyamvumba byari mu rwego rwo kurema agatima igihugu cya Congo.
Yunzemo kandi ko Nyamvumba yafatiwe ibihano mu rwego rwo kwirinda ko Washington yarakaza Congo bigatuma ihindukirira u Bushinwa.
Uwineza Adeline