Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bwatangaje ko bugiye gufatira ibihano bikomeye, abasirikare n’abandi bayobozi bose b’intara ya kivu y’Amajyaruguru ,bagize uruhare mu iraswa rya “Wazalendo” mu mujyi wa Goma.
Nyuma y’inama ya Guverinoma yateranye ejo kuwa 1 Nzeri 2023, Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, yasohoye itangazo rikubiyemo ibyemezo byayifatiwemo.
Patrck Muyaya, yavuze ko Perezida Tshisekedi, yababajwe bikomeye n’ibikorwa by’abasirikare biheruka kwirara muri “Wazalendo” bakabarasa urufaya rw’amasasu, byatumye abagera kuri 43 bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.
Iri tangazo ,rivuga ko Perezida Tshisekedi , yasabye ko iperereza ku basirikare babigizemo ruhare ,rigomba guhita ritangira vuba na bwangu, kugira ngo ababyihishe inyuma bose batabwe muri yombi ndetse bahite batangira kugezwa imbere y’ubutabera.
Perezida Tshisekedi kandi, yahise yohereza itsinda ry’Abaminisitiri bagera kuri batatu mu mujyi wa Goma barimo, Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo, Peter KAZADI Minisitiri w’Umutekano na Albert Fabrice Puebla Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu akaba na minisitiri w’Ubutabera wungirije.
Perezida tshisekedi, yasabye aba baminisitri ,kwerekeza mu mujyi wa Goma , kugirango bayobore ibikorwa by’iperereza no kugenzure ibikorwa by’Ubuyobozi bwa gisirikare muri kivu y’amajyaruguru n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo.
Yasabye aba baminisitri, guhata ibibazo no kugenzura izi nzego zose, hagamijwe kumenya ukuri kose ku cyatumye aba basirikare bakoresha imbaraga zumurengera, bigatuma awazalendo bagera kuri 43 bahasiga ubuzima.
N’iki kihishe inyuma y’ibi byemezo bya Perezida Tshisekedi?
Kuwa 30 Kanama 2023, nibwo abasirikare ba FARDC biganjemo abashinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu(Garde Republicain), barashe ku basivile bibumbiye mu kiswe “Wazalendo”, bagamije kuburizamo imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO .
Ni igikorwa cyamaganywe na batavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi barimo Dr Denis Mukwege n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, aho bashinja Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kwica NO kwibasira abaturage ayoboye.
Kugeza ubu kandi , Perezida Tshiskedi ntiyorohewe n’Abanye congo , bamusaba ibisobanuro kuri ubwo bwicanyi, dore ko banamushinja kuba ariwe watanze amabwiriza yo gukoresha imbaraga zumurengera kuri Wazalendo, bashakaga kujya mu bikorwa byo kwamagana MONUSCO mu mujyi wa Goma.
Abakurikiranira hafi ibibera mu butegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bavuga ko yari yasabye ko imyigaragambyo yateguwe na Wazalendo igamije kwamagana MONUSCO mu mujyi wa Goma, igomba guhagarikwa ndetse ikaburizwamo kandi ko uzagerageza kurenga kuri ayo mabwiriza agomba kuraswa.
Ni uko byagenze ,kuko kuwa 30 Kanama 2023, Wazalendo bagerageje kujya mu mihanda ngo bamagane MONUSCO, maze bahura n’uruva gusenya kuko bahise batangira kuraswa benshi muri bo bahasiga ubuzima.
Biravugwa ko Perezida Tshisekedi utorohewe na busa, yatangiye gufata ibi byemezo, mu rwego rwo kwiyerurutsa no kwigira nyoni nyishi ,agamije kugaragaza ko nta ruhare yabigizemo, mu gihe ashinjwa na benshi kuba ariwe watanze amabwiriza yo gukoresha imbaraga z’umurengera bigatuma benshi bahasiga ubuzima.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com