Mu buzima busanzwe umuntu akenera ibyo kurya byinshi, kandi bifite akamaro k’uburyo butandunye. Uyu mwanya tugiye kuvuga ku binyamisogwe by’umwiharikoSoya.ni ikinyamisogwe gitangaje gifite intungamubiri zitandukanye,dore ko bamwe badatinya no kuzita Inyama.
Soya ni imvano nziza y’ibyo umubiri ukura mu nyama, iki nicyo gituma benshi bayigereranya n’inyama. Ni mu gihe kuko uretse vitamini B12 iboneka mu bikomoka ku matungo; ibindi byose wakura mu nyama wabisanga no muri soya ndetse by’umwihariko yibitseho poroteyine zikubye 3 iziba mu nyama.
Muri soya kandi dusangamo Intungamubiri zikurikira: Poroteyine, ibitanga ingufu, fibre, n’amasukari atari menshi (ntacyo yatwara abarwaye diyabete).
Dusangamo kandi Imyunyu ngugu nka: Manganese, calcium, zinc, phosphore, potassium, ubutare (fer), umuringa, magnesium na molybdenum,
Habonekamo kandi Vitamini zibonekamo ni: Vitamini B1; B2; B6 na B9; C na K.
Kubera ibi byose bigize soya bituma Ifasha umubiri kurwanya indwara zinyuranye z’amagufa nko kuribwa kwayo cyangwa kumungwa
Ifasha umubiri mu mikorere yawo yose aho itera ingufu umubiri no kugira umuvuduko
Kuba irimo Vitamini C biyiha ingufu zo gufasha umubiri gusohora imyanda no kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri
Ifasha igifu mu igogorwa ry’ibiryo, Ikomeza amagufa kubera ikungahaye kuri calcium, Ifasha gutakaza ibiro no kurwanya diyabete; aha bisaba kuyirya ikaranze cyangwa kurya ibitonore byayo, gusa inafasha kongera ibiro aho uyikoramo tofu cyangwa ukanywa amata yayo.
Ku bagore batwite irinda abana babo kuvukana ubumuga kubera irimo Vitamini B9
Irwanya indwara zinyuranye z’umutima
Yongerera amaraso gutembera neza ikanafasha umutima gutera neza
Igabanya kudasinzira no gusinzira nabi
Irinda kanseri y’amara
Ku bagore bari mu gihe cyo gucura ibafasha kutagira umunabi
Soya Iribwa mu buryo bunyuranye; ushobora kuyikoramo isosi, inyobwa mu gikoma, iribwa ibitonore, urayikaranga ukayihekenya, soya ikorwamo amata akanyobwa nk’icyayi, ikorwamo tofu iribwa nk’inyama ndetse inakorwamo amavuta y’ubuto n’amajyani.
Uwineza Adeline