Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri koperative COOPRORIZ Abahuzabikorwa ikorera mu turere tubiri aritwo Kamonyi na Ruhango two mu ntara y’amajyepfo bavuga ko bahinga umuceri ariko ngo iyo weze uwo bagenerwa na koperative ntubahaza kuburyo ngo abana babo bifuza umuceri bakawubura, bagasaba ko uwo bagenerwa wakongerwa bakarya bagahaga bo n’urubyaro rwabo.
Mukeshimana Kansirida, avuga ko mbere bahingaga umuceri bakagira uwo bajyana muri koperative n’uwo bajyana mu rugo ariko ngo ubu ntibakirya umuceri ngo bahage nk’uko bawuryaga mbere , ati:” mbere twarawuryaga tugahaga ariko ubu ni ukutugenera , n’ukugenda batunusurira , umva!! ni utuntu tw’uturo duke ubundi baduha tudafatika! Nta biro bihagije baduha usanga abana bifuza umuceri kandi tuwuhinga. Turya umuceri ariko ntuduhaza pe!. Turasaba ko bajya baduha umuceri uhagije twe n’abana tukarya tugahaga aho kuwifuza kandi tuwuhinga “.
Ibi abihuza na Yankurije Francoise, uvuga ko mbere basaruraga umuceri bagahura nyuma bakajya kuwubika mu rugo ariko ubu ngo barasarura bakawuha koperative ikabagenera uwo kurya, ati:” Mbere twasaruraga umuceri tukawujyana mu rugo ariko ubu dusarura tuwujyana muri koperative gusa icyo Koperative yatworohereje ni uko turya umuceri mwiza uturutse mu ruganda ariko abana ntibarya ngo bahage”.
Umuhinzi Hakizimana Fideli, we avuga ko umuceri wo kurya bawubona n’ubwo ngo ubageraho utinze kuko ngo ubanza guca mu ruganda gusa akavuga ko mbere abaturage bajyanaga umuceri wabo wose udatonoye mu ngo zabo ariko ngo ubu bawubona utonoye uvuye mu ruganda , ati:” Impamvu bavuga ko batabona umuceri uhagije ni uko bawujyanaga mu rugo udatonoye ariko aho uruganda rwaziye bagiye badusobanurira ibyiza byarwo bamwe turasobanukirwa n’ubwo hari abatarabyakira”.
Ubuyobozi bwa Koperative buvuga iki kuri iki kibazo cy’uko abahinzi barya umuceri ntibahage kandi aribo bawuhinga ?
Perezida wa Koperative COOPRORIZ Abahuzabikorwa, Mugenzi Ignace, avuga ko iyo bajya kugena ingano y’umuceri umuhinzi azahabwa bashingira kubiba byashyizweho n’inzego za Leta , ati:” Tujya mu nama Ishyiraho ibiciro iba yateguwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ( MINAGRI), minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ( MINICOM) hamwe n’abahagarariye amakoperative hakemezwa igiciro umuturage azagurirwaho ku kiro n’ingano y’umuceri azahabwa. Igihembwe cy’ihinga gishize muri uyu mwaka hari hemejwe ko umuhinzi ku musaruro we ahabwa hagati ya 15% na 30% ariko nka komite nyobozi ya koperative COOPRORIZ Abahuzabikorwa twemeje ko umuhinzi azahabwa 25% by’umusaruro we”.
Perezida Mugenzi, akomeza avuga ko umuceri abahinzi bahabwa uhagije kandi ko ngo umusaruro usigaye n’ubundi urabagarukira bagahabwa amafaranga yawo kandi ngo ntubikwa muri koperative.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yashyizeho ibiciro ntarengwa by’umuceri wo mu Rwanda, isaba abahinzi kuwugurisha ku nganda zemewe. Ibi Bikubiye mu itangazo yasohoye ku itariki ya 21 Kamena 2023 isaba abahinzi n’Abanyarwanda gukurikiza ibiciro bishya by’umuceri.
Nteziryayo Evariste, umuyobozi w’uruganda rw’uruganda rw’ifu y’ibigori-Kawunga Mukunguri Maize Flour ( MUMAF) rukomoka ku ruganda rutunganya umuceri wo mugishanga cya mukunguri mu karere ka kamonyi n’ibindi bishanga bihegereye , avuga ko uru ruganda rutunganya umuceri w’abahinzi bo muri koperative Cooproriz Abahuzabikorwa , rukabatunganyiriza n’umuceri wo kurya ngo rukanabafasha no kwiteza imbere.
Nteziryayo akomeza agira ati”: Uruganda rufasha abanyamuryango kwiteza imbere! Rutunganya umusaruro bahinze , rukabona amafaranga awukomokaho ndetse rukanabatunganyiriza umuceri wo kurya, ikindi ni isoko rihoraho ryizewe kandi rikabagurira ku giciro cyiza. Muri rusange muri uyu mwaka buri munyamuryango wese yabonye ubwasisi bukomoka ku musaruro w’umwaka ushize wabonetse. Iyo Habonetse inyungu tuzohereza muri koperative kuko bafitemwo imigabane hanyuma koperative nayo ikagena uko azagabanywa abahinzi. Kubijyanye n’uko tubagurira umusaruro , tugendera ku biciro byashyizweho n’inzego zibishinzwe”.
Icyo Minisiteri n’ abafatanyabikorwa bavuga ku ishyirwaho ry’ ibiciro n’umusaruro umuhinzi yemerewe kujyana mu rugo
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, MINICOM , mu itangazo yasohoye ivuga ko ibiciro bishya by’umuceri udatonoye byagomba guhita bikurikizwa, aho umuceri wa Kigori utagomba kurenga 450frw, umuceri w’intete ziringaniye nawo utagombaga kurenga 460frw, uw’intete ndende ku mafaranga 465frw naho basimati kuri 710frw.
Mu gihe umuceri utonoye w’intete ngufi waguriwe ku ruganda utagomba kurenga amafaranga 810frw ku w’intete ziringaniye 835frw, uw’intete ndende 860frw mu gihe basimati ari 1515frw, Umucuruzi munini waranguye umuceri, uw’intete ngufi ni 835frw, uw’intete ziringaniye ni 860frw, uw’indende ni 885frw naho basimati 1540frw.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, MINICOM, ivuga ko yashingiye ku myanzuro y’inama yateranye ku wa 8 Kamena 2023, yahuje iyi Minisiteri, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, abayobozi bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere duhingamo umuceri, abahagarariye impuzamahuriro y’abahinzi b’umuceri mu Rwanda, n’abahagarariye ihuriro ry’inganda zitonora umuceri mu Rwanda.
Minicom Yanatangaje ko umuhinzi azajya agena ingano y’umuceri uruganda rutonora akajya kuwurya ariko ugashyirwa mu mufuka wanditseho ko utagurishwa. Aha ni naho amakoperative ashyingira agena ingano y’umuceri ahabwa bitewe n’umusaruro we.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 14,1% mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ugereranyije na Gicurasi 2022 mu gihe muri Mata 2023 byari byiyongereyeho 17,8%.
Nkundiye Eric Bertrand