Abana bagera ku 100 bari mu kigero cy’imyaka 4 na 15 y’amavuko , nibo bitabiriye amahugurwa yibanda ku mukino waKarate, baturutse mu turere twa Huye, Nyanza na Nyamagabe mu intara y’Amajyepfo .
Ni amahugurwa yatangiye ku munsi w’ejo tariki ya 2 Nzeri 2023 , akaba ari kubera mu karere ka Huye , agamije guha aba bana ubumenyi bwisumbuye mu mukino wa Karate.
Aya mahugurwa ,yitabiriwe n’Abana bavuye mu makipe arimo Zanshin Karate Academy ari na yo yayateguye, The Great Karate Academy, Nyamagabe Kids Karate Academy, CS Amizero Ruhango, Huye Karate Academy, SINAPI Karate Academy na The Champions Nyanza Karate Academy.
Zanshin Karate Academy yashinzwe na Sensei Mwizerwa Dieudonné akaba ari nawe uyibereye Umutoza Mukuru, hakiyongeraho kuba ari n’umusifuzi mpuzamahanga mu mukino waKarate. kugeza ubu kandi, ni we Visi Perezida wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda.
Intego y’aya mahugurwa, ni ukuzamura impano z’abana bakina umukino wa Karate batozwa tekinike zigezweho zikoreshwa mu marushanwa y’abana, mu rwego rwo kubategura kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ateganyijwe mu minsi iri imbere.
Mwizerwa Dieudonné uyobora Zanshin Karate Academy, yavuze ko nyuma yo kubona ko iyo abana batahuguwe ngo bategurwe kuri tekinike zigezweho zigenga amarushanwa hamwe n’amategeko ayagenga , bituma Karate mu bana igenda isubira inyuma, ari ho bahereye bafata iya imbere bategura aya mahugurwa bahereye mu bana bato ku nshuro ya kabiri.
Mwizerwa, yakomeje avuga ko urwego babonyeho abana bitabiriye aya mahugurwa, rushimishije kuko hari aho bavuye n’aho bageze ugereranyije n’igihe gishize ubwo aya mahugurwa yabaga ku nshuro ya mbere mu 2022.
Yakomeje avuga ko , iyi ariyo mpamvu hongeye gutegurwa andi mahugurwa, ngo kuko ngo uretse kuba abana bahakura ubundi bumenyi bwiyongera kubwo bari bafite mu mukino wa Karate, ngo banahakura ikinyabupfura kidasanzwe.
Niyonkuru Florentine .