Abavuzi gakondo mu Rwanda bavuga ko batekewe umutwe n’uwahoze ayobora ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Nyirahabineza Gertrude ngo akabaka miliyoni icyenda harimo miliyoni enye na magana inani (4,800,000frw) yagombaga kugurwa inka ngo zo kuganuzwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ariko ngo ntiyaziguze ahubwo ngo yarayarigishije.
Nyirahabineza Gertrude, amaze kweguzwa n’inteko rusange y’abavuzi gakondo mu Rwanda , nyuma y’uko inteko rusange isanze hari bimwe mu byemezo yagiye afata atagishije inama , kunyereza umutungo w’abavuzi gakondo, no kubeshya ko hari abakozi boherejwe na Minisiteri y’ubuzima hamwe na n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu ko ngo abo bakozi bagiye guhuza ikarita y’abavuzi gakondo n’indangamuntu agasinyirwa amafaranga nyuma ngo baje kumuvumbura ko yabeshye ahubwo yari agamije kurya umutungo w’abavuzi gakondo.
Nyuma yo guhagarikwa Nyirahabineza ngo yatangiye kugenda agumura bamwe mu bavuzi gakondo bahagarariye abandi mu turere akomeza gutanga ibyangombwa bitemewe n’urugaga ku bashaka bose kuba abavuzi gakondo yifashishije aho yashyizeho binyuranije n’amategeko agenga ihuriro ry’abavuzi gakondo.
Ntawuhigumugabo Etienne wari visi perezida we mu bigometse avuga ko yitandukanije nawe
Ntawuhigumugabo Etienne, wari visi perezida wa Nyirahabineza Gertrude mu bivugwa ko yigometse ku rugaga avuga ko yitandukanije nawe kuko ngo hari byinshi agenda akora bihabanye n’abavuzi gakondo.
Ntawuhigumugabo, ati:”Yaratubwiye ngo buri karere ngo nigashake amafaranga ibihumbi magana atatu yo kuzakora umunsi mukuru w’abavuzi gakondo no kuzagura inka zo kuganuza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yose hamwe mu turere akusanyijwe yari miliyoni icyenda (9,000,000frw) wakongeraho miliyoni imwe y’abaterankunga bikaba mililiyoni icumi(1,000,000frw) ariko usibye umunsi mukuru yakoresheje abeshya ko agiye kuganuza perezida Kagame andi mafaranga ntituzi irengero ryayo.
Nyuma yaje kutubwira ko perezida adahari bityo ko gahunda yo guha Perezida Kagame inka yahindutse bitagikozwe , nyuma abajijwe icy’aho amafaranga yagiye yavuze ko yayishyuye ikinyamakuru Igihe ariko atigeze atangira ubusobanuro bw’icyo yayatangiye”.
Ntawuhigumugaba akomeza avuga ko bitandukanije n’ibyo akomeje gukora nko kuba yarabeshye ko ngo hagiye kuza aba oditeri ba Minisante akadusaba kubashakira ibihumbi magana inani ( 800,000frw) yadutegetse no kugashaka amamfaranga ngo yo kuburanira urugaga ibihumbi magana arindwi (700,000frw) kandi yararwirukanwemo. Ibyo byose ntabyo yakoze kuko twarayamubajije ntiyayatangira ubusobanuro , kandi akomeje kugenda ashuka bamwe mu bavuzi gakondo ko ariwe wemewe na Minisiteri y’ubuzima kandi yaregujwe n’inteko rusange. Turasaba inzego bwite za Leta gukemura iki kibazo mu maguru mashya bitarabyara amakimbirane akomeye ”
Umuvuzi gakondo Nigirimbabazi Obedi,utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza, avuga ko Nyirahabineza Gertrude yagiye ababeshya ko yemewe na Minisiteri y’ubuzima, ngo bakurikirana amakuru bagasanga yaregujwe n’inteko rusange y’abavuzi gakondo mu Rwanda ahubwo ko agenda abeshya inzego zitandukanye harimo n’iza Leta.
Ku ruhande rwa Nyirahabineza Gertrude, avuga ko akiri Perezidante w’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) ngo ntiyemera ko yegujwe ku mwanya wa Perezida, ati” Ndacyari perezida ntawigeze anyeguza ahubwo natanze ibirego mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ntegereze ibizavamo”.
Uwimana Beatha, Perezidante w’agateganyo w’urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA RWANDA NETWORK) , avuga ko Nyirahabineza Gertrude yegujwe n’inteko rusange y’abavuzi gakondo bitewe n’amakosa yagiye akora harimo no kunyereza umutungo abeshyera inzego za Leta , ati” Twataze ikirego muri RIB , hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko yanyereje umutungo no kugumura abanyamurango, gukoresha ibirango by’urugaga no kubihindura kandi yarahagaritswe”
Kuba ikibazo cy’abavuzi gakondo kigakemurya ngo amakimbirane arimo ahoshwe ngo ni intege nke za Minisiteri y’Ubuzima
Ntawuhigumugabo avuga ko kuba hakiri amakimbirane mu rugaga rw’abavuzi gakondo ngo biterwa na Minisiteri y’Ubuzima itihutira gukemura iki kibazo ikagumya kukirebera kandi ari yo ifite umuti urambye wacyo.
Bamwe mu banyamuryango b’urugaga bavuga ko kuba iki kibazo kidakemuka biterwa na bamwe mu bakozi ba Minisante bijanditse muri iki kibazo aho kukigeza kuri Minisitiri bagakomeza kuryanisha impande zombi nyamara ngo aribo bafite umuti urambye w’ikibazo
Aba banyamuryango Bashyira mu majwi Dr. Bahoza Joel , ushinzwe ubuvuzi gakondo muri Minisiteri y’Ubuzima , ko ariwe uryanisha impande zombi kuko ngo ikibazo atagishyikiriza abo kireba ngo gikemurwe ahubwo ngo akabasubiza ngo “Muzandika Muruhe“.
Ihurizo rikomeye ku Banyarwanda bakomeje kuvurwa n’abavuzi gakondo batabifitiye ububasha
Nyuma y’uko Nyirahabineza yegujwe ngo yakomeje gutanga ibyangombwa kuri buri wese ushaka kuba umuvuzi gakondo ari byo ngo biteye impungenge.
NKUNDIYE Eric Bertrand
RWANDA TRIBUNE