Nk’uko dukunze kubagezaho ibishobora gufasha umuryango nyarwanda, ndetse tukabagezaho n’amateka ya bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda by’umwihariko ababa mu bihugu byo hanze uyu munsi ngiye kubagezaho amateka ya Madame Twizerimana Dalila uba mu barwanya Leta y’u Rwanda.
Uyu mugore tugiye kuvuga turagaragaza amaze igihe aba mu gihugu cy’Ububirigi mu mujyi wa Namur, akaba akorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FLN wa Kayumba Nyamwasa.
Twizerimana Dalila
Ubusanzwe yitwa Dalila Twizerimana akaba mwene Kamuhanda Amiri na Kakarengera Shakira akomoka mu Mujyi wa Ruhengeri, mu cyahoze ari Komini Kigombe, ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze. Ababyeyi be bombi bitabye Imana mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Se yitabye Imana muri Mutarama 1990 azize impanuka y’imodoka, yari umukozi muri Minisiteri y’imirimo ya Leta (MINITRAP), naho nyina yitabye Imana muri Gashyantare 1993 azize uburwayi, nta kazi ka Leta yakoraga, yareraga abana be.
Muri Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Madame Twizerimana yari hafi kuzuza imyaka 12 nk’uko twabibwiwe n’umwe mubo biganye. Muri icyo gihe yahuye n’ingorane zitoroshye ariko abasha kurokoka ubwicanyi no guhungira mu gihugu cya Zaïre (Congo-Kinshasa y’ubu), aho yabaye kugera mu mwaka w’1998 ubwo yagarukaga mu Rwanda, Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ikamwakirana igishyika ndetse ikanamufasha gusubira mu ishuri kuko igice kimwe cy’amashuri ye yisumbuye yakishyuriwe na FARG (Ikigega cya Leta kigamije gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye). Amashuri yisumbuye yayize i Zaza mu ishami ry’inderabarezi, nyuma yiga kaminuza muri ULK (Kaminuza yigenga ya Kigali) mu ishami ry’icungamutungo (gestion) kugera mu mwaka w’ 2011.
Madame Twizerimana Dalila mu mwambaro w’umuhondo
Kuva ubwo yatangiye gukora, Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ikomeza kumugirira icyizere. Yakoze imirimo inyuranye harimo gukora mu kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics of Rwanda/Institut National des Statistiques du Rwanda), muri RBC (Rwanda Biomédical Center) no kugenzura uko ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bukorwa mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Usibye iyi mirimo tuvuze haruguru, Madame TWIZERIMANA Dalila yabaye umuyobozi wa Njyanama y’akagari ka Kamuhoza, mu murenge wa Kimisagara, aho yari ayoboye icyarimwe urwego rwa Ngenzuzi y’ishyaka FPR-Inkotanyi muri uwo murenge.
Koko burya ngo uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana! Nubwo Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’ishyaka FPR-Inkotanyi ntacyo itamuhaye (yamukuye mu mashyamba ya Zaïre iyo yari yarahungiye iramwakira, yamufashije kwiga araminuza nyuma imuha akazi gashimishije, …), Madame TWIZERIMANA yahisemo guhunga igihugu cyamukamiye muri Nyakanga 2019, asanga abarwanya Leta y’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi.
Amakuru yizewe atugeraho ni uko yahise yinjira mu ishyaka rya RNC igihande kiyobowe na Kayumba Nyamwasa Faustin. \yakunze kugaragara kenshi ari kumwe n’uwitwa Alexis RUDASINGWA ukuriye ishyaka RNC mu Bubiligi mu manama hamwe n’abandi barwanya Leta y’u Rwanda baba muri iryo shyaka.
Aya manama nta kindi yabaga agamije uretse gucura imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano mu gihugu cyacu no gusenya ibyiza Leta y’u Rwanda yagejeje ku banyarwanda.
Madame Twizerimana Dalila kandi yakunze kugaragara mu itangazamakuru rirwanya Leta y’u Rwandayi. Ni muri urwo rwego yanasohoraga inyandiko mu kinyamakuru “The Rwandan” gikorera kuri murandasi.
Ubutaha tuzabagezaho n’amateka y’abandi barwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’aho baherereye.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune