Umugabo w’imyaka 30 wakekwagaho kwica umucuruzi wo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yagiye kwerekana ibikoresho yakoresheje amwica, ageze aho yakoreye icyaha ashaka gutoroka, Abapolisi bahita bamunyuzamo isasu agwa aho.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 03 Nzeri 2022 ubwo Polisi yari mu gikorwa cy’iperereza ku mugabo witwa Ndungutse Wellars wakekwagaho kwica Nsekanabo Valens wishwe tariki 17 Kanama 2022.
Ubwo uyu mugabo yageraga muri santere ya Ntama ahakorewe iki cyaba, yashake kwiruka ngo acike abapolisi, na bo bahita begura imbunda, baramurasa ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murama, Uwamahoro Liliane, yemeje ko uyu wakekwaga gukora ubugizi bwa nabi, yagerageje gutoroka araswa n’inzego z’umutekano.
Yavuze ko iki gikorwa cyabaye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022.
Yagize ati “Yazanywe n’inzego z’umutekano (avuga mu rukerera rwo ku wa Gatandatu) aje kuzereka ibikoresho, icyuma yamwicicishije. Uwo Ndungutse yazanye n’Abapolisi ageze hariya ashaka kwiruka, ashaka gutoroka, na bo bahita bamurasa.”
Uyu muyobozi yemeza ko uwarashwe atari asanzwe ari umuturage w’Akagari ka Murama kuko yaje gukorera uwo mugabo avuye muri Kibagabaga.
Ubwo uyu mucuruzi wivuganywe n’uyu warashwe na Polisi, yitabaga Imana mu kwezi gushize, basanze umurambo we mu nzu yakoreragamo ubucuruzi bw’amandazi na capati.
Ubuyobozi bw’Ibanze bwavugaga ko bamusanze yaguye hasi, afite igikomere ku mutwe ku buryo abamwishe bashobora kuba baramukubitse mu mutwe.
RWANDATRIBUNE.COM