Kuri uyu wa 7 Nzeli, 2023 u Rwanda rwifatanije n’Isi mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umwuka mwiza n’Ikirere gikeye. Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Twese Hamwe Duharanire Umwuka Mwiza.”
Ni umuhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ididukikije, Umuybozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije (REMA), Abafatanyabikorwa ndetse n’abari baje kumurika imishinga ikora ku bijyanye no kurengera ubwiza bw’umwuka.
Uyu munsi kandi wizihijwe nyuma y’ubukangurambaga bwari bumaze iminsi bushishikariza abanyarwanda ndetse n’abafite ibikorwa bisohora umwuka uhumanya ikirere kwirinda ibikorwa byose bishobora gutuma umwuka wandura.
Muri uyu muhango hagaragajwe ibikorwa bikoresha imyuka itangiza ikirere birimo ibikoreshwa mu guteka, mu gutwara abantu ndetse n’ibindi.
Abari aho basobanuriwe byinshi bitandukanye bihumanya umwuka wacu n’ikirere muri rusange
Abafite inganda zifite ibikorwa bisohora imyuka yanduye bavuze ko ikibazo cy’umwuka wanduye ari ikibazo gikomereye isi bityo ko nabo bagiye gukora ibishoboka kugirango bakoreshe uburyo budasohora imyuka yanduye bakaba bashishikariza bagenzi babo gufata ingamba zituma bakora ibikorwa bisohora umuka mwiza.
Mu ijambo rye Umunyamahanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije Madamu Uwera yavuze ko ingaruka z’umwuka wanduye zitagarukira ku mbibi cyangwa imipaka, ahubwo ziterwa n’imiterere y’ahantu bityo zikagira ingaruka ku bantu twese ariyo mpamvu tugomba gukorera hamwe mu kugaragaza iki kibazo gikomeye cy’umuka wanduye kuko cyugarije Isi kandi kikaba kiri guhitana abantu batari bacye.
Aganira n’Itangazamakuru Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije (REMA), Madam Juliet Kabera yavuze ko uyu munsi baganiriye n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kumenya ubwiza bw’umwuka, uko buhagaze, n’ababishinzwe ngo ubwiza bw’umwuka bubungabungwe. Yakomeje avuga ko batumiye abafite ibikorwa bitangiza ikirere mu gutwara abantu, guteka n’abandi kugirango bagaragaze ko hari ubundi buryo bwakoreshwa kugira ngo ubwiza bw’umwuka bugere ku banyarwandaq bose.
Ku bijyanye n’ibipimo yavuze ko bihagaze neza, ariko bihindagurika bitewe n’ibihen aho nko mu bihe by’izuba usanga umwuka ari mubi bitewe n’ivumbi naho mugihe cy’imvura ukaba mwiza.
Yashoje avuga ko bakomeje kwigisha abantu, ndetse no gushakisha amafaranga kugira ngo abagenerwabikorwa babashe kubona ibikoresho bakoreshe ibitangiza ikirere.
Abanyarwanda barasabwa kwirinda buri muntu aho ari ibikorwa byose byatumaumwuka wandura kuko umwuka wanduye ugira ingaruka ku buzima bwa muntu.
Norbert Nyuzahayo