Nyuma y’amatora yabaye muri Kenya, bikagaragara ko William Ruto ariwe wegukanye itsinzi, mugenzi we Raila Odinga bari bahanganye, agahita ajyana ikirego mu rukiko avuga ko yibwe amajwi, imyanzuro y’urukiko yemeje ko ibyavuye mu matora ntagihinduka.
Ibi byagarutsweho na Perezidante w’urukiko rw’ikirenga, rwa Kenya Martha Koome wemeje ko ibyavuye mu matora ntagihinduka, kuko uwatsinze amatora n’ubundi ariwe wari yatangajwe.
Iyi myanzuro yari itegerejwe n’abantu benshi, k’uburyo abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo bagakurikiranira hafi iby’iyi myanzuro ku matereviziyo yabo .
Umuhoza Yves