Nk’uko bisanzwe bikorwa nyuma yo gukora ubushakashatsi ,umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi ashyira ku mugaragaro uwo basabye gushyirwa mu rwego rw’abahire. Nibyo byabaye Ejo ubwo umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yashyize murwego rw’Abahire Papa Yohani Paul I.
Papa Yohani Pawulo I witwa Albino Luciano, yavukiye mu Majyaruguru y’u Butaliyani mu mujyi wa Canale d’Agordo, tariki 17 Ukwakira 1912, abaye umuhire nyuma y’imyaka 46 yitabye Imana.
Ni umwe muri ba Papa wayoboye Kiliziya Gatolika igihe gito, aho ubwo buyobozi yabumazeho iminsi 33 gusa, dore ko yabaye Papa ku itariki 26 Kanama 1978 asimbuye Papa Paul VI, yitaba Imana mu buryo butunguranye ku mugoroba wo ku itariki 28 Nzeri 1978, aho uwamenye urupfu rwe ari umwe mu Bihayimana wari ushinzwe kumushyira icyayi mu cyumba cye buri gitondo, asimburwa na Papa Jean Paul ll.
Mu gitambo cya Misa cyatuwe mu muhango wo Gushyira Papa Jean Paul I mu rwego rw’Abahire, Papa Francis yashimye imyitwarire yamuranze, agira ati “Ngendeye ku rugero rwa Yezu Kirisitu, Jean Paul I, yabaye umushumba urangwa n’ubwiyoroshye no kwicisha bugufi mu ntama yari abereye umwungeri.
Papa Yohani Pawulo I, bari baranamuhaye akazina k’akabyiniriro ka Smiling Pope cyangwa Pape au Sourire, kuko yahoraga yishimye, yisekera.
Umuntu utorerwa kuba Umuhire ni uba yarapfuye, asanzwe arangwa n’ubunyangamugayo n’ibikorwa by’ubugiraneza mu bantu, aho nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kiliziya mu gihugu cye bushyikirije Raporo ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya ku Isi, ibyavuye mu bugenzuzi n’ubushakashyatsi bwakorewe kuri uwo muntu, bukamusabira gushyirwa mu bahire.
Nyuma y’iyo Raporo intumwa ziturutse i Vatican (Roma) zoherezwa muri icyo gihugu gukora ubucukumbuzi, zireba ko uwo muntu akwiriye gushyirwa mu bahire koko zigatanga Raporo mu buyobozi bukuru bwa Vatican buyobowe na Papa, hagakorwa irindi genzura nyuma bagashyira mu Bahire uwabisabiwe. Nyuma y’ubundi bushakashatsi uwari Umuhire ashyirwa mu Batagatifu
Umuhoza Yves