Igifu ni inyama yo munda ijyamo ibyariwe, kikabigogora, kikabivangura ibifite umumaro kikabyohereza aho bikenewe, ubitawufitiye umumaro nabyo kikabyohereza aho bigenewe.
Rero ni byiza kubungabunga igifu cyacu kuko nacyo ni ingenzi mu buzima bwa muntu. Kuki umuntu agizwe nibyo arya , Kandi ibyo turya bibanza mu gifu.
Igifu iyo kirwaye ubibwirwa n’ikirungurira, kuribwa munsi gato y’igituza, aho niho haba igifu, kurya ntibikuvemo vuba ibyo benshi bita gutumba, n’ibindi.
Dore Umuti w’indwara y’igifu gitera isepfu, icyo ubwoya bwashizeho n’i igitera ikirungurira
1. Ni Ugufata amababi y’amashu agera kuri arindwi ariya bata maze ukayoza neza, ugafata karoti ebyiri ,n’ikirayi kibisi kimwe kinini, ukabisya, ukavangamo icupa ry’amazi, hanyuma mu gitondo ukanywa ikirahuri cy’uwo mutobe mutobe w’imvange wayunguruye, ikindi sasita na nimugoroba ndetse ukarangiza iminsi irindwi ikurikiranye .
Mu byo ukoresha mu gitondo na saa sita , ushyiramo ibiyiko bibiri by’amavuta ya Elayo ahnyuma n’imugoroba ukabinywa ntayirimo, kuko abarwayi b’igifu batemerewe amavuta n’ijoro.
Ibyo waseye cyangwa wa sekuye , ntibyemewe kurenza iminsi ibiri kandi waba wigiriye neza mbere yo kubikoresha wabanje kwiyiriza ubusa.
2.Ikirahuri cy’Amazi y’akazuyaze wakamuriyemo indimu, ugashyiramo n’ikiyiko cy’ubuki ukayungurura,ukabikoresha iminsi irindwi , ukajya ubikoresha mu gitondo utarajya hanze.
3.igifu cyatewe n’inzoka ya Amibe, ufata amazi akonje meza yuzuye ikirahuri, ukavangamo akayiko gato kibumba ry’icyatsi kibisi, ukavangamo akayiko gato k’Ubuki, ukavangamo ifu ya Time(thyme)iyunguruye ibiyiko bibiri ,ukabikoresha kabiri ku munsi mu gihe cy’ iminsi irindwi. Ntibivura igifu gusa , bikiza na Amibe yo ubwayo ndetse bikaba binavura urwagashya.
4. niba uzi ko ugira ishyari, urwango, umujinya, ukaba urwaye igifu, utarakuraho ibyo ngo bikuvemo ntiwakira, banza utuze, wihe amahoro byonyine byagukiza .
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com