Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanywa ibinyobwa birimo Alcool mu Rwanda kunywa gakeya nyuma y’uko bigaragajwe ko muri iki gihugu banywa ibinyobwa birimo alcool ku buryo buri hejuru ndetse bakaza ku mwanya wa munani mu bindi bihugu.
Mu gihe hari raporo yakozwe n’urubuga rwa Business Insider Africa, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 8 mu bihugu binywa ibisindisha ku gipimo cyo hejuru hagendewe ku musaruro mbumbe w’igihugu, Madamu Jeannette Kagame yatanze ubutumwa ku bantu banywa alukolo abasaba gushishoza no guhitamo igikwiye.
Madame Jeannette Kagame yasabye abantu kudatwarwa n’ibyo bamamaza mu nzoga haba mu matangazo, amafilime no mu ndirimbo:
“Amatangazo yamamaza afite amashusho meza yerekana abantu beza, bafite ubuzima bwiza bagaragara neza cyane bari mu bihe byabo bihebuje buri wese yakwifuza bitewe n’uko bafite ikirahure cy’ibisembuye mu ntoki zabo.”
Ku rundi ruhande, agaragaza ko guhitamo igikwiye bishoboka, yagize ati”Yego, kunywa birenze urugero bishobora kuba byeze hose ku isi, ni ikibazo kirimo kugenda gikura, ari ko se kuki tutahitamo ibinyuranye n’ibyo? Wikora ikosa: kubatwa ni icyorezo, kandi abarwayi bakwiriye kurwazwa bagakira. Ariko na none ntibikuraho kubazwa uruhare rwabo, kumenya ikibazo cyabo no gukurikiza ibyo umuti ukenewe ubasaba.”
Yasabye abakeneye ubufasha no kugirwa inama kwegera ababyize, naho abakeneye uwabatega amatwi bafite umutima ,yagize ati “nyamuneka nimudusange.”
Ku bahakana ko ubusinzi atari ikibazo yabasabye kwibaza iki kibazo: “Ese hano ni iki kirimo kunyobwa mu by’ukuri-muri byo hari ikinyobwa, hari wowe ubwawe, ubuzima bwawe, ndetse n’ishema ryawe?
Inzoga uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo.”
Avuga ku ngaruka za alukolo Madame Jeannette Kagame yagaragaje ko igabanya ubushobozi bw’ubwonko bwa muntu, ikagabanya imisemburo imutera ingufu n’umunezero, hanagabanuka ubushobozi butuma umuntu atuza kandi akabona ibintu neza.
Amadini menshi yigisha ko kunywa inzoga ari icyaha.Ese ibyo ni ukuli? Reka tubaze igitabo rukumbi imana yaduhaye ngo kituyobore.Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Muzi ko na Yezu yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko amadini amwe abeshya.Vino yose ibamo Alcool.Icyo Imana itubuza,ni ugusinda.Abakorinto ba mbere,6:9,10 havuga ko “abasinzi”,abajura,etc.. batazaba mu bwami bw’imana.