Mu nama y’abavugizi b’inteko ishinga amategeko Nyafurika ibaye ku nshuro ya 11, yabereye i Midrand muri Afurika y’Epfo, kuva kwa 1 Nzeri 2022, Depite Mbata yeruye agereka umutwaro ukomeye w’abapfira mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ku Rwanda, anatangaza ko Perezida wabo ntacyo atakoze uretse ko ananizwa n’igihugu cy’u Rwanda.
Ibi yabitangaje ubwo yari kuri podiyumu imbere y’abadepite bo muri Afurika, ubwo yatangazaga ko u Rwanda hamwe n’abo yise ibikoresho byabo [M23] aribo bihishe inyuma y’ubwicanyi bwose bubarizwa mu burasirazuba bw’igihugu cye.
Yongeyeho ko u Rwanda rwigaruriye igice kimwe cya DRC hanyuma bakahashyira ibikoresho byabo aribyo M23. Depite Mbata avuga ibi, yagaragaje ko u Rwanda arirwo ruherereye muri Bunagana isanzwe yarafashwe n’inyeshyamba za M23 zirwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Mbata usanzwe ari Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, yavuze ko Perezida Tshisekedi yakoze uko ashoboye rwose ndetse ko yarushije abandi usibye ko u Rwanda rukomeje kumunaniza rumwiyenzaho.
Uwineza Adeline