Tanzaniya na Kenya biri mu bihugu bivuga igiswahili mu bihugu biri muri Afrika y’iburasirazuba, ariko muri iyi minsi habayemo kwitana ba mwana, aho bamwe bavuga ko kenya ariyo ivuga igiswahili cyiza, abandi nabo bakavuga ko igishwahili cyavukiye muri Tanzaniya.
Ibi byanaje gukurura Impaka hagati ya Perezida William Ruto wa Kenya na Mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu. Aho Perezida William Ruto na mugenzi we wa Tanzaniya, Samia Suluhu, basangiye ururimi rw’igiswahili bagiye impaka umwe avuga ko igihugu ayoboye aricyo kibarizwamo igiswahili cy’umwimerere n’undi akavuga ko icyo ayoboye aricyo kibarizwamo icy’umwimerere.
Perezida Suluhu, ubwo yagiranaga ibiganiro n’intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye mu nama yiga ku kubungabunga ibiribwa, yakomoje ku isomo ry’ururimi rw’igiswahili ubwo yakosoraga Perezida Ruto ku ijambo yari avuze amugaragariza ko atari uko yari akwiye kurivuga.
Yagize ati: “Perezida Ruto aherutse kutwigisha ijambo ry’igiswahili akoresha imvugo ngo “Jambo” maze natwe dusubiza gutyo ”Jambo” ariko imvugo cyangwa ijambo nyaryo yari gukoresha ni ’Habari za Mchana.’ Abanyakenya bavuga igiswahili gisekeje cyane hari irindi jambo bavuga ritangaje, urugero ni nko kuvuga ’gusinya amasezerano nka ’kuweka kidole.”
Umunyamakuru mpuzamahanga w’ikinyamakuru cya CNN, Larry Madowo, na we ukomoka muri Kenya,yavuze ko Kenya isanzwe ari inshuti na Tanzania ariko ngo hagati y’ibihugu byombi ururimi rw’igiswahiri ni ikibazo.
Ati: “Nzi ko turi inshuti n’Abanyatanzaniya; batuvugisha mu Cyongereza kibi, natwe tugasubiza mu Giswahili gikennye, kandi tugakomeza umuntu akumva ubutumwa n’icyo yarashatse kuvuga.”
Perezida Ruto nyuma y’umwanya muto yahise afata ijambo agaragaza irindi jambo “Azimio” Abanye Tanzania bakoresha mu buryo bwo kwemera ikintu runaka nyamara Abanyakenya bakarifata nk’irivuguruza(ishyaka ritavuga rumwe na Leta).
Ati: “Numvise ko ’Azimio,’ ari ukumvikana nyamara iwacu, ni ishyaka ritavuga rumwe na Leta rifite akajagari kenshi. Ariko ubu ndumva ko ’Azimio’ ishobora no gusobanura kumvikana ”, Aha yashakaga kumvikanisha ko baba bavuga ibitaribyo ahubwo ko Kenya iri ku isonga mu kuvuga igiswahili gisobanutse.
Nubwo aba bakuru b’ibihugu bakomeje kugira izo mpaka. Ariko abakunze kubivuga batebya bavuga ko igiswahili cyavukiye muri Tanzaniya, gikomereza muri kenya , gikomeza kijya muri Uganda kigera muri Congo kitakiri igiswahili cyaraye uruvange mbese cyarapfuye kera.
Uwineza Adeline