Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu misozi miremire y’I Mulenge imvura imaze iminsi iri kugwa yatumye hapfa inka nyinshi zirenga 30. Izi nka zishwe no kunwa ibiziba byaretse byatewe n’iyo mvura y’urudaca.
Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko “Inka ziri kwicwa n’imvura yaguye ari nyinshi bituma zipfa, hamaze gupfa Inka zirenga 30. Izi nka zari zari zarabuze ubwatsi, imvura iguye zinwa ibiziba zirangije zirapfa.”
Gusa ngo nubwo Inka zirimo gupfa ariko kandi ubwatsi bwameze imisozi yose. Imvura yatangiye kugwa muri iki Cyumweru ahagana mu mpera zacyo kugeza n’ejo hashize haguye imvura nyinshi, bituma inka zipfa.
Mu makuru yakomeje gutangwa mbere hose byavugwaga izuba ryavuye cyane bitera imisozi kuma. Aho bivugwa ko mu bice bya Minembwe hari habuze ubwatsi bw’inka.Gusa kugeza ubu biravugwa ko mu gace ka Bijombo ho ubwatsi bw’Inka bwatangiye kuboneka mu bice bya Gihamba, Gikozi, Gatanga ndetse na za Gahuna n’ahandi.
Ubu bushyo bw’inka bwapfuye mu gihe aka Karere karimo agahenge k’amahoro nyuma y’igihe kirekire bari mu bihe by’intambara z’urudaca.
Uwineza Adeline