Madame Mary Elizabeth Truss niwe watorewe kuyobora ishyaka Conservative Party binamuha guhita aba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza asimbuye Boris Johnson uheruka kwegura muri Nyakanga 2022.
Liz Truss nkuko bakunze kumwita, yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga anafite mu nshingabo ibikorwa by’umuryango Common Wealth.
Liz Truss yatorewe uyu mwanya ku majwi 81.326 angana na 57% ahigitse Rishi Sunak, Umudepite bari bahanganye we wegukanye amajwi asaga gato ibihumbi 60.
Biris Johnson yeguye mu ntangiro za Nyakanga 2022 , nyuma y’inkundura z’abo mu ishyaka rye Conservative Party bari bari mu myanya ikomeye bagendaga begura bavuga ko badashyigikiye ibyemezo yagendaga afata.
Hari abahuje ukwegura kwa Boris Johnson n’Intamnbara y’Uburusiya na Ukraine, aho bemeza ko yayishoyemo byinshi nyamara bikarangira igihugu cye n’Uburengerazuba muri rusange bwandagajwe n’ingabo z’Abaurusiya muri Ukraine.
Nubwo Abagore basuzugurwa mu bihugu byinshi,nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi cyo gusuzugura amategeko y’Imana.