Nyuma yigihe gito abayobozi bibihugu by’ Uburusiya na koreya yaruguru bagiranye ibiganiro bigamije kuzahura ndetse no gukomeza ubufatanye mu bya Gisirikare ndetse n’ibindi, Perezida Kim Jong Un, wa Koreya ya ruguru yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’Uburusiya kugira ngo agirane ibiganiro na Vladimir Putin
Kuri uyu wa kabiri Perezida wa koreya yaruguru Kim Jong Un yambutse umupaka yinjira mugihugu cy’uburusiya aho agiye gusura mu genzi we w’U burusiya Vladimir Putin.
Byitezwe cyane ko baganira ku ntwaro muri iki gihe Uburusiya buhanganye na Ukraine nk’uko abategetsi b’ Amerika babivuga.
Minisiteri yingabo ya koreya yepfo , yatangaje ko muri iki gitondo gariyamoshi yumutamenwa ya Kim Jong Un yinjiye mu burusiya .
Ubu irimo kwerekeza I Vladivostok, aho uburusiya burimo kwakirira inama y’ubukungu yibihugu byiburasirazuba.
Urwo rugendo byitezweho ko ruza kumara amasaha atandatu,guhura kw’aba bategetsi bombi kuri buze kuba kuri uyu munsi nk’uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibitangaza.
Icyakora ibiro bya Perezida Putin byo byari byatangaje ko bashobora kuzaganira mu minsi iri imbere.
Kim aherekejwe n’abategetsi bakuru bo muri guverinoma ye,barimo abo mu gisirikare,nk’uko ikinyamakuru cya leta yaho KCNA kibivuga.
Schadrack NIYIBIGIRA