Perezida Vladimir Putine w’Uburusiya yagiranye ibiganiro na mu genzi we wa Mali Col Assimi Goita ku gingo zitandukanye zirebana n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Muri icyo kiganiro cyakozwe hifashishijwe Telefone, Perezida Putin yemereye Col Assimi Goita ,ubufasha mubya gisirikare, mu rwego rwo guhashya imitwe y’Abajihadisite imaze igihe yarazengereje igihugu cya Mali.
Ni nyuma yaho kuwa 7 Nzeri 2023, iyi mitwe yiterabwo igabye ibitero ku basirikare n’abaturage ba Mali mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu,hagapfa aberanga icumi ndetse muri iyi minsi ibitero by’iyi mitwe bikaba bisa nibyongeye gufata intera.
Muri ibi biganiro kandi, Perezida Putin na Col Assimi Goitta, bibanze ku ruhare rw’Uburusiya na Mali mu rwego rwo gufasha ubutegetsi bwa gisirikare muri Niger ,,bumaze iminsi buri kotswa igitutu n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi n’imiryango nka Cedeao, ECOWASA n’iyindi, bateganya kugaba igitero cya gisirikare kuri Niger kugirango basubizeho Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi.
Uburusiya na Mali, bavuga ko ikibazo cya politiki kiri muri Niger, kigomba gukemuka binyuze mu nzira za politiki na diporomasi ndetse ko batemera ibyo gukoresha imbaraga za gisirkare bishyigikwe n’Ubufaransa.
Aba bayobozi bombi , bemeranyije gukaza umubano hagati ya Mali n’Uburusiya no gukomeza gukorera hamwe, mu rwego rwo guhangana n’ibihano ibihugu byabo byashyiriweho nabo mu burengerazuba bw’Isi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com