Uruganda rukomeye mugukora telephone z’ubwoko buzwi nka infinix,ni uruganda rwamamaye ku isi yose.
Uru Ruganda rukorera mu bihugu bitandukanye birimo, Ubishinwa,Bangaradeshi,Ubuhinde,Uburusiya ndetse nibindi bihugu byinsh bitandukanye.
Ni uruganda rwarashinzwe mu mwaka wa 2013,rukaba rumaze imyaka icumi rukorera ahantu henshi hatandukanye, uru ruganda rwashinzwe n’itsinda ryitwa Transsion holdings,rukaba ruhagarariwe na Benjamin Jiang.
Umukuru w’uru ruganda rwa infinix kurubu arashinjwa gukoresha umwanya afite wo kuba umukuru w’uru ruganda agafatiranya igitsina gore gishaka akazi muri runo ruganda rwa infinix,ndetse abandi akabasezeranya kubashyira ku myanya yo hejuru.
Nk’uko ikinyamakuru Daily post dukesha iyinkuru kibivuga ,Inshuro nyinshi uyu muyobozi w’uru ruganda yagiye afatiranya igitsina gore kugira ngo ahaze ibyifuzo bye.
Hari videwo yagiye ahagaragara yerekana uyu mugabo arimo kuryamana numwe mubakozi biyi kampani bigitsina gore.
Hari kandi n’indi videwo yaje kujya hanze yerekana uyu mugabo nanone arimo gusuzima uburiri mbere yuko aryadashimira umwe mubagore Bari bagiranye ibihe byiza .
Indi videwo yagiye ahagaragara ubwo uyu mugabo yagaragaraga uyu muyobozi adashimira umugore bari bagiranye ibihe byiza nkuko byatangajwe numwe mu bagore wavuze ko baryamanye ashaka kuzamurwa mu ntera.
Uru ruganda rwa Infinix ubu rukaba rufite icyicaro mu mujyi wa shenzhen ndetse na Guangdong mu gihugu cy’ubushinwa ku mugabane wa Aziya.
Schadrack NIYIBIGIRA