Mu kiganiro n’abanyamakuru, Profeseri André Mbata yavuze ko igihugu cya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo kitazakomeza guterwa ngo kicecekere cyangwa ngo bakomeze kuba indorererezi kandi ababo bari kwicwa n’uwo yise umwanzi wabo ari we Rwanda.
Ibi Profeseri Mbata yabitangaje ubwo yari imbere y’itangazamakuru agamije kuvuga ku matora ateganijwe umwaka utaha wa 2023, aho yemeje ko niba igihugu cye kidafite amahoro, intumbero y’Afurika yo muri 2063 itazashoboka, ndetse yemeza ko nta Congo nta n’Afurika yabaho.
Yongeyeho ko Congo igomba guhaguruka igafata intwaro kugira ngo bivune umwanzi ubugarije, ariwe muturanyi wabo mubi witwa u Rwanda.
Yagaragaje Congo nk’igihugu gifite abaturage bakize, mbese ko igihugu cyabo gikize k’uburyo igihe cyose, DRC izaba idafite amahoro Afurika ntaho izagera. Yongera ko Afurika ikeneye Congo ni mushaka mubyemere.
Uyu mugabo ntabyinshi yavuze ku matora ateganijwe muri 2023 ahubwo yakunze kugaruka cyane, k’umubano wa Congo n’u Rwanda.
Umuhoza Yves