Umunyapolitiki wo muri Kenya watsinzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse no mu rubanza yari yaregezemo asaba ko ibyavuye muri aya matora biteshwa agaciro, yagize icyo avuga ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije uru rubanza.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga, cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, aho Perezida w’uru Rukiko, yanzuye ko Raila Odinga atsindwa.
Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko Raila Odinga atagaragaje ibimenyetso bishimangira ibyo yavuze ko mu kubarura amajwi y’amatora y’Umukuru w’Igihugu byabayemo uburiganya mu buryo bw’Ikoranabuhanga.
Iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga, gitesha agaciro ikirego cya Raila Odinga, kikemeza ko ibyavuye mu matora ya Perezida wa Kenya, bifite agaciro aho William Ruto ubu ari we ugiye kuyobora Kenya.
Raila Odinga uteruye ngo avuge ko atemera iki cyemezo, yavuze ko ibyatangajwe n’Urukiko babyemeye nk’igitekerezo cyarwo ariko ko batemeranya n’icyemezo cyarwo.
Yavuze ko kuva cyera yakomeje guharanira iyubahirizwa ry’ihame ryo kugendera ku mategeko ndetse na Demokarasi, yagize ati “Kuri iyi nshuro turubaha igiterekerezo cy’Urukiko ariko ntitwemeranya n’icyemezo cy’uyu munsi.”
Raila Odinga kandi yahishuye ko abanyametegeko be bagiye kureba icyakurikiraho, bagakusanya ibimenyetso simusiga ngo nubwo babyeretse Abacamanza ariko bakaba barabyirengagije nkana.
Yasoje avuga ko mu gihe cya vuba kiri imbere azatangaza imigambi ye igamije gukomeza kurwanira iyubahirizwa ryo gukorera mu mucyo bo mu kwishyira ukizana
RWANDATRIBUNE.COM