Abashaka kwiga bakuze, bakeneye ubumenyi, bashyiriweho kwiyandikisha mu turere twose tw’u Rwanda kugira ngo bazatangirane n’abandi kuya 25 Nzeri 2023.
Byatangajwe n’umukozi ushinzwe imyigire y’abakuze muri MINEDUC, Mbabazi Olivier aho yavuze ko mu turere hose hagomba kwitabirwa amasomero y’abakuze,ndetse ko bagomba gutangira kwiyandikisha mu Tugari twabo.
Mbabazi kandi avuga ko abashaka kwiga mu masomero y’abakuze ko bagomba kwiyandikisha hakurikije ubukangurambaga bwakorewe mu tugari, mu mudugudu, bwatanzwe n’uhagarariye uburezi mu murenge ndetse n’umukuru w’isibo. kandi ko hari kunozwa neza urutonde rwandikwaho abiyandisha.
Anavuga kandi ko abaziyandikisha bose basabwa kwegera amasomero yegereye umudugudu cyangwa utugari.
Abakuze ntabwo bazajya kwiga mu mashuri asanzwe aho abakiri bato bigira ubusanzwe,ahubwo bazajya bigira mu biro by’imidugudu ibegereye,cyangwa akagari batuyemo,ariko hari n’amasomero yabo azakorera mu bigo by’amashuri.cyangwa ahateganijwe n’ubuyobozi bw’u Murenge.
Mbabazi kandi yavuze ko hateganyijwe ibitabo ndetse n’imfashanyigisho,bizafasha abakuze kwiga,dore ko bazahigira kwandika no gusoma ndetse no kubara.
Abaziga muri iri somero harimo no kubazwa bahabwa ibizamini nk’abandi banyeshuri,kugira ngo harebwe ibyizwe kandi bazajya bahabwa n’indanga manota.
Niyonkuru Florentine