Biramenyerewe ko abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bakunda kuyipfobya no kuyihakana kugirango bayobye uburari kandi bayobye n’urubyiruko bafashe bungwate.
Abibumbiye mu ishyirahamwe ryiswe komite Mpuzabikorwa y’urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda( RBB ),basohoye itangazo ryongera gutumiza bwa kabiri abafatanyahakana Jenoside babo kwibuka jenoside yakorewe Abahutu bo mu Rwanda no muri Zayire .
Uyu muhango wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi uteguwe niri shyirahamwe bwa kabiri, mu gihe iyi Jenoside bavuga bashaka kwibuka itigeze yemezwa n’umuryango w Abibumbye nk’uko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yemejwe n’uwo muryango mu mwanzuro no 955 wo kuwa 08 ugushyingo 1994 .
Iri tangazo rivuga ko uyu muhango uzabera ku ikoranabuhanga ku itariki 01 ukwakira 2023 guhera saa 18hoo ku isaha ya Kigali.
Mucunguzi Obed
(Felbatol)