Abayoboke b’Itorero rya ADEPR bacitse ururondogoro nyuma yo kubona Umunyamerika mu rusengero rwabo rw’I Nyarugenge azunguza igitambaro kiri mu mabara akoreshwa n’abaryamana bahuje ibitsina.
Ibendera abaryamana bahuje ibitsina bakunda gukoresha riri mu mabara y’umutuku, orange, umuhondo, icyatsi kibisi, ubururu n’ikijuju (Move). Ni ryo uyu Munyamerika yagaragaye afite mu rusengero rwa ADEPR.
Amashusho y’uyu mugore azunguza iki gitambaro imbere y’abari mu rusengero, akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga z’abantu basebya ko ADEPR yaba yahaye ikaze ikizira.
Nubwo bimeze bityo ariko ubuyobozi bw’iri torero bugaragaza ko budashobora gukorana n’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa ababushyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Yageze ate mu rusengero?
Uyu mugore ari kumwe n’itsinda ry’abahanga mu miririmbire, bari guhugura abaramyi b’Abanyarwanda kandi bageze mu gihugu ku butumire bw’Itorero rya ADEPR.
Ni itsinda ry’abantu batandukanye barimo abacuranzi, abaririmbyi n’abandi bafite ubuhanga mu birebana no kuramya no guhimbaza Imana baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.
Ubwo bari bari kuririmba indirimbo, umwe mu bagize iri tsinda yafashe igitambaro mu ntoki, atangira kukizamura gahoro gahoro bigeraho akizunguzanya ibyishimo.
Nyuma y’amasegonda make abikora, amashusho yerekana Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaie, yegera uwo mugore ndetse amubuza gukomeza kuzamura icyo gitambaro.
Pasiteri Ndayizeye yagize ati “Ni itsinda ry’abigisha mu bijyanye no gucuranga no gutunganya mu rusengero n’abandi bashyitsi. Twari twabatumiye. Nabonye atangiye kukizunguza ndatungurwa ni yo mpamvu nagiye kumuhagarika.”
Pasiteri Ndayizeye yavuze badashyigikira ubutinganyi cyangwa ngo bakorane n’umuntu ushaka kubushyigikira.
Ati “Icyo abantu babanza kumva ni uko Itorero rya ADEPR tudashyigikira ubutinganyi kandi ntirinakorana n’abatinganyi cyangwa ababushyigikira. N’iyo umuntu agiye kuza mu bo dukorana mu byo tumubaza harimo no kumenya uruhande rwe ku birebana n’ubutinganyi.”
“Iyo dusanze abushyigikira ntabwo dufatanya mu bikorwa by’itorero kuko bihabanye n’ibyo twemera n’ijambo ry’Imana ryemera.”
Yagaragaje ko nk’itorero ridashobora gukoresha inkunga y’abashyigikira ubutinganyi cyane ko ari Itorero ryigenga ritagira iryo rishamikiyeho ryariha amabwiriza nk’uko bijya bigenda ku yandi madini.
Umugore wari ufite icyo gitambaro yaba ashyigikira abaryamana bahuje ibitsina?
Pasiteri Ndayizeye yagaragaje ko uyu mugore wazunguzaga iri bendera ataryamana n’abo bahuje igitsina, ngo kuko mbere y’uko we na bagenzi be batumirwa mu Rwanda babanje kubigaho.
Ati “Nkibona atangiye kukizunguza, nahise mbona amabara asa n’ay’abatinganyi ariko nari mbizi ko atari we kuko mbere y’uko baza nari nzi ubuhamya bwabo rero natunguwe no kubona akizamuye njya kumubuza.”
“Nyuma naganiriye na we ambwira ko atari umutinganyi, atabwamamaza kandi atabushyigikiye ndetse akaba n’umubyeyi ufite abana.”
Byakiriwe gute muri ADEPR?
Umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, Ev. Eliab Munyemana, yabwiye IGIHE ko ibyabaye nubwo ari ibintu bidasanzwe ariko byari kuba igikuba iyo baza kumureka agakomeza kwidegembya.
Ati “Nkimara kubona ko muri ariya mashusho, umushumba yagiye kumubuza, nabonye ko Itorero ritabishyigikiye iyo ataza kumubuza nibwo byari kuba ari ibindi. Njye numva ko kugeza kiriya gitambaro hariya bingana n’uko undi muntu wakoze ibyaha runaka yahinjira kuko ntawe usubizwa inyuma.”
Benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje kutishimira imyitwarire y’uriya mugore ndetse bavuga ko ibyakozwe ari ikizira.
Umuyobozi w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali mu Itorero rya ADEPR, Pasiteri Rurangwa Valentin, yagaragaje ko bitamunejeje ariko ashimangira ko Itorero ridashobora gukorana n’abatinganyi cyangwa ababwamamaza.
Usesenguye neza amashusho ubona ko ubwo yafataga iri ibendera, yacunganaga n’abantu mu kurirambura ndetse akabikora nk’ufite icyo yashakaga kugeraho mu buryo bwe.
ADEPR izakomeza gukorana n’aba bantu?
Pasiteri Ndayizeye yavuze ko nyuma y’uko ibyo bibaye, yifashishije umuyobozi w’itorero basengeramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amwemerera ko atari abatinganyi.
Yavuze ko kuba bari basanzwe bazi ko atari abatinganyi n’ubuyobozi bw’itorero basengeragamo bukabihamya, ibyabaye bitatuma badakomeza gukorana na bo.
Urugendo rwabo mu Rwanda bitenganyijwe ko ruzasozwa ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023.