Abarema cyangwa abajya guhahira mu isoko rya Kirambo, riherereye mu Karere ka Nyamasheke, mu murenge Kanjongo , akagali ka Kiyoga barinubira ko ritimurwa vuba nk’uko bari babyemerewe n’ubuyobozi bwabo.
Isoko rya Kirambo guhera mu mwaka wa 2018 ryakunze kwibasirwa n’umwuzure ukomoka k’umugezi wa Nyakagezi. Abacururiza kuri iyi santere bavuga ko bakomeje guhombya n’uyu mugezi bakimwa n’uburenganzira bwo kuvugurura amazu yabo ngo babe bakubaka amazu ajyanye n’igihe .
Abaturage barema iri soko, bavuga ko babangamiwe no kuba ritimurwa vuba cyangwa se ngo rivugururwe .
Abafite amazu kuri iyi santere babwiye umunyamakuru wa Rwandatribune.com ko babangamiwe no kuba batimurwa vuba cyangwa ngo bahabwe uburenganzira bwo kuvugurura inzu zabo ariko ngo bamwe mubahacururiza bakaba baremerewe kubaka amazu y’ibyuma bahawe uburenganzira n’umurenge wa Kanjongo mu gihe bo bimwe nubwo kuvugurura.
Rwandatribune.com yabwiwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke kuri telephone ko aza kugira icyo abivugaho ariko igihe cyose yahamagarwaga akumva ko ari umunyamakuru wa Rwandatribune umuhamagaye yamusubizaga agira ati:ndahuze, ndaza kukuvugisha.
Umunyamakuru amwandikiye n’ubutumwa kuri whattsapp ntiyigeze abusubiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bukunze kunengwa ko budatanga amakuru.
Mucunguzi Obed