Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ababaruramari mu Rwanda Amin Miramago, yagaragaje icyuho u Rwanda rugifite mu ibaruramari ry’umwuga kuko rukeneye nibura abantu 10.000 ariko rukaba rufite 1000 gusa.
Ibi byatangajwe ku wa 15 Nzeri 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo hatangazwaga amanota y’abakoze ibizamini muri Kamana 2023 bibahesha kuvamo ababaruramari b’umwuga bemewe no ku rwego mpuzamahanga.
Miramago yakomeje avuga ko kugira ngo leta n’abikorera bagabanye ibihombo by’amafaranga yabo asesagurwa, buri kigo nibura cyakabaye gifite umubaruramari w’umwuga.
Yatanze urugero rw’ibigo ahera ku mirenge, uturere, amashuri, ibitaro, amavuriro na za farumasi n’ibindi byiyandikishije mu imenyekanisha ry’imisoro; avuga ko biba bikeneye ababaruramari.
Yasobanuye ko nibura umubaruramari umwe ashobora gukorera ibigo bito byinshi, ariko ko buri kigo kinini cyakabaye gifite umubaruramari w’umwuga.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro, yavuze ko ibigo bikwiye gukoresha ababaruramari b’umwuga ku buryo n’iyo babihombeje bibona aho bibariza kuko ICPAR ibakurikirana.
Yagize ati ‘‘Ntabwo ari ugupfa gushyira yo uwo mubonye wese wambaye amakaruvati. Oya! Aba agomba kuba yaragize amahugurwa ahagije. Ndetse noneho itandukaniro aho riri, ni uko azakora nabi mukamutuzanira. Muzamutuzanira, ya mpamyabushobozi ye tuzayimwaka.’’
ICPAR ivuga ko u Rwanda rufite ababaruramari b’umwuga 1000 bazwi biyandikishije mu rugaga.
ICPAR ivuga ko abanyeshuri bahitamo amasomo bakwiye kwibanda no ku y’ibaruramari kuko bakenewe ku isoko ry’umurimo cyane, aho kujya kwiga amasomo azatuma barangiza badakenewe cyane bikabaviramo kuba abashomeri.
Iri huriro rivuga ko nibura abanyeshuri 6000 ari bo bari kwiga amasomo ajyanye n’iby’ibaruramari muri za kaminuza, ariko ko hakenewe benshi kuko hari n’abakora ibizamini bibahesha kuba ababaruramari b’umwuga bakabitsindwa, ibituma umubare w’abajya ku isoko ry’umurimo uhora ari muke.
UMUTESI Jessica