Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR) ruturutse hirya no hino kw’isi harimwo abaturutse mu Rwanda, Congo, Madagascar n’ahandi hatandukanye rwatangije Urubuga ( AYA Adisi Ya Afrika), rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika. uru rubyiruko rwatangije ku mugaragaro iri huriro mu nama idasanzwe y’urubyiruko (National youth Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri.
Uru rubyiruko ruvuga ko uru rubuga ryatekerejweho, kugirango ruhurize hamwe urubyiruko rutandukanye rwo muri Afurika, hagamijwe ko urubyiruko rwagira impinduka muri Politike ya Afurika , aho ruzajya rusangira ibitekerezo bigamije kuzana impinduka muri Politike zitandukanye zirimo ubukungu, ibidukikije n’ibindi bitandukanye.
Muropo Aubry, umurwanashyaka wa Green party muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, avuga ko nk’ urubyiruko Hari urubuga bashinze aho umuntu ashobora kwigira gukunda igihugu, gutanga ibitekerezo no gushyiraho gahunda zo kwita no kurengera ibidukikije, Ati:”nkatwe nk’abanyafurika muri rusange nitwe tugomba gufata iya mbere kugirango duhindure Afurika. tugomba gushyira hamwe ibitekerezo byacu bigamije impinduka”.
Razafindraibe Solonirina Andoniaina, umurwanashyaka w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, waturutse muri Madagascar, avuga ko urubuga AYA ruzafasha gushyiraho ingamba zo kurengera ibidukikije ngo hagamijwe ko urubyiruko rw’ejo hazaza rutazagira ingaruka zikomoka ku kutabungabungwa kwabyo.
Razafindraibe akomeza agira Ati: Imihindagurikire y’ibihe iri guteza ingaruka ku baturage! Urubyiruko ni twe bo gufata iya mbere kugirango duhangane n’imihindagurikire y’ikirere. Niyo mpamvu twashyizeho iri huriro kugirango urubyiruko rw’ejo hazaza rutazagira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Nk’umugabane wacu murabizi tugira ibibazo birimo gushaka tukiri bato ariko binyuze muri uru rubuga bizadufasha guhangana nabyo, ikindi dukeneye imbaraga z’abashakashatsi, impuguke muri Politike batwiyungaho kugirango batube hafi mu bikorwa byacu bitandukanye”.
Andriatsaramanana Harena , umurwanashyaka wa Green party muri Madagascar, Avuga AYA umuco wa Afurika ari ihuriro rya byose, Ati:” tuzashyiraho amahugurwa , ibiganiro bitandukanye, uburezi, Ubuyobozi, uko wakemura ibibazo n’uko wakwihangira imirimo”.
Akomeza avuga ko bazagira igihe guhugura urubyiruko twifashishije abafite ubunararibonye muri Politike kugirango uru rubyiruko rufashwe gukarishya.
Uru rubyiruko rwahuriye I Kigali mu nama idasanzwe y’iminsi ibiri guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri kugeza tariki ya 17 Nzeri, baturutse mu ntara zose z’igihugu muri Afurika no kuyindi Migabane. Muri iyi nama hazanatorerwamo urubyiruko ruhagarariye urundi ku rwego rw’igihugu.
Nkundiye Eric Bertrand