Ishuri rya Muhabura Integrated Polytechnic College riri mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, ryashinzwe mu mwaka 2014, rishinzwe n’Itorero rya Anglican ryo mu Rwanda diyoseze ya Shyira rikomeje kuba indashyikirwa mu mihigo.
Kaminuza ya Muhabura Integrated Polytechnic College.
Iri shuri rifite ikiciro cy’amashuri y’isumbuye (Secondary school), kwigisha amasomo y’igihe gito (Short courses) ndetse na Kaminuza(University). Ibi byiciro byose bikaba byigisha amasomo y’imyuga itandukanye.
Amashuri ya Muhabura Integrated Polytechnic College.
Umuyobozi wiri shuri Pasiteri Manirakiza Vital aganira na Rwandatribune.com yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iri shuri cyagizwe n’Itorero rya Anglican nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda izanye poliltike yo guteza imbere amashuri y’ubumenyi ngiro.
Umuyobozi w’Ishuri Muhabura Integrated Polytechnic College Pasiteri Manirakiza Vital
Aho yagize ati” Itorero ubundi ibyo rikora byose, haba hagamijwe kurera roho, kandi murabizi neza ko roho nzima itura mu mubiri muzima, niyo mpamvu rero twashinze iri shuri kugira ngo urubyiruko ry’u Rwanda nurwo ku Isi hose rubashe kubona aho rwigira ikizarugirirara akamaro kugirango na roho ibashe kurerwa neza.”
Imyuga yigishirizwa muri iri shuri ni iyi ikurikira: ikiciro cy’amashuri y’isumbuye bigisha:
Amashami yigishwa muri iki kigo.
-Ubwubatsi(Building construction)
-Ibijyanye no gutegura amafunguro(Food and Beverageoperations),
-Ubukerarugendo(Tourism)Ibaruramari(Accounting),
-Ihuza nzira na tekinoloji ya murandasi(Networking and internet technology) ,
-Gukora Soft ware(Software development) ,
-Ikoranabuhanga mu byamashanyarazi(Electrical technology).
Inzu yifashiswa n’abanyeshuri mu kwimenyereza ikoranabuhanga.
Amashami y’igishwa by’igihe gito :
–Kwiga Guteka(culinary Art),
-House keeping(Gukora amasuku no gutegura inzu),
-Food and Beverage services,
-Gusudira(Welding),
-Tour Guiding Operations(kuyobora ba mukerarugendo),
-Ububaji(Carpentry).
Imashini yifashishwa n’abanyeshuri mu kwimenyereza umwuga.
Amashami y’igishwa muri kaminuza :
-Ikoranabuhanga n’itumanaho(ICT),
-Ikoranabuhanga mu by’amashanyarazi(Electrical Technology),
-Ubwubatsi(Civil Engineering),
-Ugutunganya ibyabakerarugendo no gutegura ingendo(Travel Tourism Management),
-Hospitality Management.
Icyumba kigezweho abanyeshuri bigiramo ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Muhabura Integrated Polytechnic College abana bose bahiga, mu bizamini bya leta batsinda bose ,kandi muri Kaminuza nabo abaharangije babona akazi kubera ubumenyi buhambaye bahakura, ndetse n’abandi nabo bakihangira imirimo.
Mu myidagaduro iri shuri rifite ibibuga by’imikino yose kandi amakipe yabo yose akunze guserukira akarere ka Musanze akanitwara neza .
Stade abanyeshuri bitorezamo imikino itandukanye.
Mu byerekeranye n’Iyobokamana abana bahiga batozwa inzira nziza yo kuyoboka IMANA binyuze mu ijambo ry’IMANA bigishwa na cyane ko bafite umupasiteri wabo ubashinzwe.
Amashuri yigirwamo n’abimenyereza igihe gito.
Umuyobozi w’iki kigo yakomeje gukangurira abaturarwanda bose n’abanyamahanga ko bakwiye kugana iki kigo, kikabigishiriza abana.Yanakomeje gukangurira abana nabo ko bakwiye kurigana kuko na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ihohereza abana barangije ikicyiro cya mbere cy’amashuri y’Isumbuye kuza kuhiga. Abandi nabo bakahiga nk’abigenga(Private student),yavuze ko kandi iri shuri rifite ibikoresho bihagije byo gukoresha mu kwimenyereza umwuga mu byiciro byose.
Kwigisha umwana wawe muri iki kigo, uba umuhaye umurage mwiza ndetse no kumuteganyiriza ejo hazaza heza.
Mucunguzi Obed