Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida wa Mbere mu Burundi avuga ko ibiherutse gutangazwa na Evariste Ndayishimiye aha gasoporo abashaka kumuhirika ku butegetsi, bigaragaza ko mu butegetsi bw’iki Gihugu harimo ikibazo gikomeye.
Ubwo yatangizaga umwaka w’Ubucamanza mu Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yihanije abashaka kumukorera coup d’etat, avuga ko nta muntu uzongera guhirika ubutegetsi muri iki Gihugu.
Icyo gihe yagize Ati “Inkozi z’ikibi zose ntihagire n’umwe yongera kuduhagararaho, amategeko akore turebe ko bitazashoboka.”
Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida wa Mbere muri iki Gihugu, yagaragaje ko ibyatangajwe na Ndayishimiye bigaragaza ko mu butegetsi bukuru bw’Igihugu harimo ingorane.
Ati “Aho Umukuru w’Igihugu ari kwiyama abo bakorana kandi ba hafi bumva neza ko ntawundi yaba avuga atari Minisitiri w’Intebe we cyane cyane ko na Minisitiri w’Intebe we yavuze ati ‘iyo umuntu ari kugira urusaku akuvuga nabi, ati ‘umenye ko muri icyo gihe wamaze kumusumba’. Bari gusubizanya nta n’umwe uvuga undi mu izina.”
Uyu munyapolitiki usigaye uba mu Bubiligi, yakomeje agira ati “Iyo bimeze uko Igihugu kiba kimaze kugwa mu kaga kuko ibyo umukuru w’Igihugu azafata nk’ingingo kugira ngo ahindure icyo kibazo kiri mu gihugu atari n’ikindi ahubwo ari abasuma benshi batagikurikiza amategeko bigize intagondwa bigize indakorwaho, kandi na bo akaba ari bo benshi kurusha abari inyuma ya Perezida kuko ntawubazi.”
Uyu munyapolitiki avuga ko Perezida Ndayishimiye ari we ugomba gufata iya mbere mu gutora umuti w’iki kibazo kuko ari we ufite ububasha bwo kwambura ububasha abo bashaka kumuhirika ku butegetsi.
RWANDATRIBUNE.COM