Nyuma y’igihe kirekire umutwe w’iterabwoba wa Islamic State utagaba ibitero byawo kuri ambasade z’abanyamahanga, uyu mutwe w’iterabwoba wongeye kugaba igitero kuri Ambasade y’u Burusiya muri Afghanistan yagabweho, hapfa abakozi bayo babiri n’abandi baturage bane.
Kuva Aba –Tariban bafata ubutegetsi muri Kanama 2021, bwo muri iki gihugu, Iki gitero cyabaye kuwa Mbere, nicyo cya mbere kigabwe kuri Ambasade y’abanyamahanga muri Afghanistan.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Afghanistan yemeje aya makuru, ivuga ko abandi baturage bane bapfuye ari abari bagiye gusaba ibyangombwa muri iyi Ambasade.
Iki gitero cyigambwe na ‘Islamic State’ cyakora ntibatangaje impamvu yabibateye.
Uwineza Adeline