Mu karere ka Rusizi hatangijwe icyumweru cyahariwe kuboneza urubyaro , kuva uyu munsi kuwa 18 Nzeri 2023 ,kubufatanye na Enabelin Rwanda binyuze muri Barame project n’ ikigo gishinzwe imiti n’ubuziranenge RBC Rwanda .
Ni icyumweru kizibanda cyane ku kuboneza urubyaro, no kurushaho gusobanurira abazitabira , cyane ko kuboneza urubyaro ari kimwe mubyatuma habaho kubyara igihe ubishaka n’igihe waba ubyiteguye.
Hazitabira abaturage batandukanye , abagize Akarere ka Rusizi baturutse mu mirenge yose igize ako karere.
Dukuze Annemarie , ni umwe mubazamarana icyumweru n’abaturage barebera hamwe ibijyanye no kuboneza urubyaro, yasabye abaturage kwitabira iki cyumweru cyo kuboneza urubyaro mu kurushaho kuzamura imibereho myiza y’umuryango.
Yagize ati”ni byiza kuboneza urubyaro kuko nibimwe mu byatuma iterambere ry’umuryango rirushaho kwiyongera aho yagize ati ” erega ntibyakunda ko umugore yabona umwanya wo kwiyitaho Kandi afite uruhinja rwa burigihe narwo rugomba kwitabwaho.
Niyonkuru Florentine