Muruzinduko rwa Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde, yatunguye abari I Kinshansa, ubwo yagaragazaga ko yiteguye gukora iyo bwabaga, kugira ngo ivugurura rigiye gukorwa ritazamugiraho ingaruka, akaba yatakaza umwanya we.
Yatangaje ko bagiye kugerageza gukuramo ibitagenda neza bakegera abaturage.uru ruzinduko rutari rumworoheye ubwo yari I Kisangani Minisitiri w’intebe wa Congo,yasubije ibibazo byinshi yabajijwe, gusa byatunguye abari bamuteze amatwi, kuko niwe mutegetsi ukomeye ufashe imbwirwa ruhame ntavuge k’umutekano muke Uri muburasirazuba bwa Congo,ngo avuge no ku Rwanda.
Sama Lukonde muruzinduko rwe yavuze yeruye ko yiteguye gukora iyo bwabaga ibitaragenze neza bigakosoka byose.
Umuhoza Yves