Icyumweru kirashize Guverinoma y’u Burundi, ibinyujije muri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gervais Ndirakobuca, ifunguye umupaka wa Ruhwa uhuza iki gihugu na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa Polisi y’u Burundi, Minisitiri Ndirakobuca, yamumenyesheje ko yahaye uburenganzira bwo gukorera ingendo zinjira n’iziva ku butaka bw’u Burundi ikigo Mapassa Car Transit gikuriwe na Cikuru Rusamba Damien.
Ikigo Mapassa gitwara abagenzi gikuye mu bice bitandukanye bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu mujyi wa Bukavu, kibinjiza cyangwa kibavana mu Burundi. Iki ni nacyo kigo rukumbi cyemerewe gukora ingendo zacyo giciye ku mupaka wa Ruhwa.
Cyakora abaturage batuye mu ntara ya Cibitoke baganiriye n’Ijwi rya Amerika, basabye ko Guverinoma y’u Burundi yagira icyo ikora n’umupaka w’u Rwanda ugafungurwa bityo bagatangira guhahirana n’abavandimwe babo bo mu Bugarama bwa Rusizi.
Cyakora Guverinoma y’u Burundi yo iyo ibajijwe ku bijyanye no gufungura umupaka ku ruhande rw’u Rwanda, ivuga ko hakiri ibiganiro bihuza impande zombi.
Akenshi Guverinoma y’u Burundi yumvikanye ivuga ko ikiguzi cyo gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ari uko u Rwanda ruzemera kubushyikiriza abakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkuzunziza Petero mu mwaka 2015.
U Rwanda rwo ruvuga ko aba Barundi n’ubwo bari mu Rwanda bafite inshingano mu buyobozi bw’impunzi, bityo kubarekura bigenwa n’amategeko mpuzamahanga.