Abahoze ari abayobozi b’amagereza atandukanye mu Rwanda bashinjwe ibyaha byo gukubita no gukorera ibikorwa by’iyica rubobozo imfungwa n’abagororwa bagiye bayobora mu magereza atandukanye bayoboye , urukiko rwategetse ko bafungwa by’agateganyo iminsi mirongo itatu.
Muri abo bahoze ari abayobozi, abakatiwe gufungwa by’agateganyo ni abo urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rwasanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi No 00356/2023/TB/GI cyafashwe kuwa 18 Nzeri 2023 saa cyenda.
Bamwe mu bafite ababo bafunze bashyikirije ikirego ubugenzacyaha maze nabwo butangira gukora iperereza ry’ibanze bakurikiranye abitwa: SP Ephraim Gahunga, akurikiranyweho ibyaha byo kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima,hamwe no kuba icyitso mu cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa k’ubushake byateye urupfu.
AIP GAPIRA Innocent akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu.
Uwayesu Augustin akurikiranyweho ibyaha by’ubufatanyacyaha, mu cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa k’ubushake byateye urupfu,hamwe n’ubufatanyacyaha ku cyaha cy ‘iyica rubozo. BIKORIMANA Marcel akekwaho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa k’ubushake byateye urupfu rwa Makitade Lambert Abdulatif alias Ntiriniga , impamvu zikomeye k’urupfu rwa GASIGWA Damien alias Bagenzi .
NTEZIYAREMYE Innocent alias Kimwanga na NAHIMANA Patrick alias Banarudiya bakekwaho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu n’ubufatanyacyaha kuricyo.
KAYUMBA Innocent ,Jean de Dieu BAZIGA bakekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa k’ubushake.
Iyi dosiye yaje gushyikirizwa ubushinjacyaha nabwo buregera urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi barusaba gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo abavugwa muri iyo dosiye.
Mucunguzi Obed