Umunyapolitiki Priti Patel wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu muri Guverinoma y’u Bwongereza, akaba ari na we wahagarariye Guverinoma ye mu masezerano yagiranye n’iy’u Rwanda, yamaze kwegura ku nshingano ze.
Priti Patel azwiho kuba yaragize imbaraga zikomeye mu mugambi u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda nubwo kugeza ubu utarabasha gushyirwa mu bikorwa.
Muri Mata 2022, uyu munyapolitiki yageze mu Rwanda ubwo yari aje gushyira umukono kuri aya masezerano ndetse we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, bayashyiraho umukono.
Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, ubwo u Bwongereza bwari bumaze kubona Minisitiri w’Intebe mushya uzimbuye Boris Johnson, Priti Patel yahise yandikira uyu wa umukuriye Boris, amusaba kwegura.
Mu ibaruwa yanditse akanayinyuza kuri Twitter ye, Priti Patel yavuze ko azakomeza gushyigikira Minisitiri w’Intebe mushya, Liz Truss cyane cyane mu gushyira mu bikorwa ariya masezerano u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda.
Yasabye Minisitiri w’Intebe Mushya gushyigikira aya masezerano kuko ari bwo buryo bwonyine bwafasha u Bwongereza guhangana n’ikibazo cy’abimukira benshi bakomeje kujya muri iki Gihugu.
Priti Patel kandi yeguriye rimwe n’abandi bayobozi mu Bwongereza barimo Nadine Dorries, wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Umuco, Itangazamakuru n’Umuco ndetse na Ben Elliot wari Chief Excutive w’ishyaka rya Conservative Party.
RWANDATRIBUNE.COM