Biramenyerewe ko iyo amatora yegereje, abafite imitwe ya politike babarizwamo ibatangaza nkabazayihagararira mu matora ndetse n’abandi babyifuza kwiyamamaza ku giti cyabo nabo bakabitangaza.
Muri uyu mwaka wa 2023, hamaze kumenyekana abakandinda babiri bamaze gutangaza ko bazatanga kandidatire zabo mu matora azaba umwaka utaha wa 2024.
Perezida Paul Kagame umuyobozi mukuru wa FPR
Perezida Kagame yatangaje ko yishimiye icyizere Abanyarwanda bakomeje kumugirira, ndetse ko azabakorera uko ashoboye, ndetse ashimangira ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu.
Ibi Umukuru w’Igihugu ,yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% ,bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu gusubiza yagize ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi Umukandida.”
Perezida Paul Kagame, atangaje ko aziyamamaza, nyuma yuko ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije naryo ryatangaje ko rizongera kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha wa 2024 ,aho uwo mutwe wa politike uzahagararirwa na Depite Dr Habineza Frank.
Mu matora yabaye mu mwaka wa 2017 ,abakandinda bombi ubundi bari bahuriye mu matora aho perezida Kagame Paul yatsinze arusha cyane Dr Habineza Frank.
Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda
Obed MUCUNGUZI
Rwandatribune.com.