Gabon nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo yafatiwe ibihano n’umuryango uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth.
Ni umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri uyu muryango, ubwo yateranaga ibangikanye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Nk’uko byatangajwe kandi Aba bayobozi basabye Gabon gutegura amatora yizewe mu gihe kitarambiranye, no gusubira ku mahame n’indangagaciro Commonwealth igenderaho.
Igisirikare cya Gabon cyafashe ubutegetsi nyuma gato y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora byahamyaga ko Ali Bongo yegukanye intsinzi mu 2023.
Ali Bongo yagiye ku butegetsi mu 2009 asimbuye se wategetse iki gihugu imyaka 41. Yabanje gufungirwa iwe mu rugo ariko nyuma aza kurekurwa ndetse yemererwa kuba yajya kwivuza mu mahanga.
Amakuru avuga ko Aminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri Commonwealth basabye Gabon kwita ku mutekano wa Bongo n’umuryango we ndetse basohora itangazo rivuga ko “bamaganye bivuye inyuma ikurwa ku butegetsi ry’umuyobozi watowe n’abaturage”.
Ku wa 25 Kanama 2022 mu nama ya Commonwealth yabereye Ikigali ni bwo igihugu cya Gabon na Togo byinjiye muruyu muryango wa Commonwealth.
Dukurikije uko iki cyemezo kibivuga, iki gihugu ntabwo kizongera kwitabira inama zihuza za guverinoma, z’ibihugu bigize uyu muryango.
UMUTESI Jessica