Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 13 ryubakwa ariko kugeza uyu munsi ntiriruzura . Iki kibazo cyagarutsweho n’abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari PAC.
Ni isoko ryari ryitezweho byinshi n’iterambere ku baturage kuko ryari ryitezweho kuba isoko mpuzamahanga, hateganywaga ko ryajya rihahiranira n’igihugu cya congo.
Ryatangiwe kubakwa muri 2010 kugeza ubu ntiriruzura nk’uko bigaragara, ryagiye rikorwaho n’Abayobozi bagiye bayobora Akarere ka Rubavu, ndetse hafungwa n’abatari bake bazira imikoreshereze mibi y’Imari yagiye ikoreshwa iryo soko ryubakwa.
Bivugwa ko abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari PAC, yagiye isura iri soko mu bihe bitandukanye bakagira icyo barikoraho mu bijyanye no kubazwa ababishinzwe , bakizezwa ibitangaza ko rigiye gukorwa ariko ntibigerweho.
Ikibazo cy’iri soko ni ikibazo gihora kigaruka muri raporo, aho no kuri uyu wa 19 Nzeri 2023, ubuyobozi bw’itabye PAC, hagamijwe kurebera hamwe iki kibazo n’uburyo cya kemuka.
Uyu munsi kuya 20 Nzeri nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwabajijwe n’abadepite iby’iri soko ritatuzura.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwangatagaje ko iyi nyubako y’iri soko yagiye ikomwa mu nkokora n’ibibazo byinshi, aho bagaragaje ko habaye ikibazo cy’ubushobozi buke, icyorezo cya COVID 19 ndetse n’umutingito uherutse kuba waturutse mu bice by’Iburengerazuba bwa Congo.
Umudepite Niyorurema Jean Rene umwe mubagize PAC ,yavuze ko ntanumwe mu Badepite utaragera kuri iri soko , aho yagize ati iri soko rimaze igihe kinini ritaruzura gusa ngo ntihumvikana impamvu ishoboka ituma rituzura, mu gihe kugeza uyu munsi hakurikijwe uko bimeze riri kukigero cya 60%.
Ubuyobozi bwongeye kugira icyo busezeranya Abadepite bubizeza ko umwaka utaha wa 2024 muri Kamena ko rizaba ryuzuye neza.
Niyonkuru Florentine