Abantu batatu bafashwe na Polisi yo mu Karere ka Nyabihu ibasangana udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitatu (3 000). Mu bafashwe harimo umugore ufatwa nk’umucuruzi mukuru w’iki kiyobyabwenge wabanje no kugora inzego kugira ngo zimubone.
Aba bantu bafashwe na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ni Nizeyimana Patrick, Bizimana Didier, bafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Nzeri ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi bafatirwa mu Mudugudu wa Rwandarugari, Akagali ka Gasura, Umurenge wa Jomba.
Aba bafashwe bafite urumogi udupfunyika 3000, nyuma haza gufatwa umugore witwa Bayagambe Donathile ufatwa nk’umucuruzi mukuru w’urumogi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nzeri, afatirwa mu Mudugudu wa Kivuruga, Akagali ka Mwiyanike, mu Murenge wa Mulinga.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko ibikorwa byo kubafata byaturutse ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage batuye aho ibi byaha byabereye.
Yagize ati: “Abaturage bo mu Kagali ka Gasura bahaye amakuru Polisi ko hari abantu bazwiho gucuruza urumogi mu baturage bakorera muri aka Kagali, kandi ko bababonanye umufuka bicyekwa ko urimo urumogi. Polisi yahise yihutira kujya ahavugwa ibi byaha niko gufata Nizeyimana na Bizimana bafite umufuka urimo urumogi udupfunyika 3000 bari bagiye gucuruza mu baturage.”
CIP Rukundo yongeyeho ko “Uyu Bayagambe yashakishijwe aza gufatwa mu masaha ya nijoro kuri uyu wa Kabiri ari iwe mu rugo mu Mudugudu wa Kivuruga, Akagali ka Mwiyanike.”
Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jomba ngo hakurikizwe amategeko.
CIP Rukundo yagaragaje ko Akarere ka Nyabihu gakunze kunyuzwamo ibiyobyabwenge bitewe naho gaherereye, asaba abaturage bagatuye gukomeza gutanga amakuru y’aho bamenye abantu bacuruza ibiyobyabwenge, hagamijwe guhashya abantu bijandika mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Aba kandi bafashwe nyuma y’aho mu kwezi gushize kwa Kanama mu matariki ya 24 na 25 hafashwe abandi bantu batatu bafite ibiro umunani n’udupfunyika tw’urumogi 2017, bafatirwa mu Turere twa Rubavu na Nyabihu, Polisi kandi yakajije ibikorwa byo gufata abishora mu gucuruza ibiyobyabwenge aho ku itariki ya 26 Kanama yafashe undi muntu afite udupfunyika tw’urumogi 2033, nawe afatitwa mu Karere ka Nyabihu.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
RWANDATRIBUNE.COM