Ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) na Visi Meya wa Nyagatare batangije umushinga mushya witwa TINYUKA, ugamije gukuraho inzitizi zibuza urubyiruko rufite ubumuga kuri serivise z’ubuzima bw’imyororokere.
Ni umushinga watangijwe ku mugoroba w’ejo kuya 20 Nzeri Uyu mwaka ni mugihe Visi Meya Murekatete Julienne yakiriye umufatanya bikorwa wa NUDOR baganira ku mushinga mushya igiye gutangiza witwa TINYUKA uterwa inkunga na Ambafrancerwa, ugamije gukuraho inzitizi zibuza urubyiruko rufite ubumuga kuri serivise z’ubuzima bw’imyororokere ,ni umushinga uzakorera mu murenge wa Rukomo ni mu karere ka Nyagatare..
Nk’uko NUDOR isobanurwa ko Ari ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda, ni nako ari umushinga wiyemeje kwita kubafite ubumuga , mu bisabwa byose, ni mugihe iki kigo kigaragaza neza ko n’abafite ubumuga ko Ari abantu nk’abandi , bityo rero akaba yabona nkibyo umuntu udafite ubumuga yabona Kandi ko ashoboye ibyo udafite ubumuga yashobora.
Ni muri urwo rwego rero abafite ubumuga bashyiriweho umushinga wa TINYUKA kugirango nabo bumve ko Ari abantu nk’abandi, Kandi ko bagomba kujya biyumvamo ubushobozi nk’ubwabandi .
Uyu mushinga wa NUDOR ugamije gusobanurira no gukuraho inzitizi zibuza urubyiruko rufite ubumuga kuri serivise z’ubuzima ko bagomba kujya bagira ubwisanzure nk’abandi.
Visi Meya, Murekatete yashimiye NUDOR, kubwo kuzana umushinga aho yagize ati”uyu mushinga twizeye ko uzagera ku ntego zawo zirimo gufasha urubyiruko rufite ubumuga kugera kuri serivise z’ubuzima bw’imyororokere.
Niyonkuru Florentine