Ubuyobozi bukuru bwa MONUSCO, bwasezeranyije Abanyekongo bamaze iminsi bifuza ko ingabo ziri muri uyu butumwa zitaha, ko nubundi bazataha kuko batazahaguma ubuziraherezo.
Byatangajwe na Madamu Bintou Keita uyobora ubu butumwa bwa MONUSCO ubwo yatangaga ikiganiro muri kaminuza imwe iherereye i Kinshasa.
Ni ikiganiro kibaye nyuma y’iminsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakozwe imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana MONUSCO basaba ko ingabo ziri muri ubu butumwa zitaha ngo kuko ntacyo zabamariye.
Iyi myigaragambyo yagaragayemo umujinya w’umuranduranzuzi ku banyekongo bayitabiriye, yanagaragayemo ibikorwa byo gusagarira abakozi ba MONUSCO ndetse bamwe mu bayitabiriye bamena ibiro byabo barabasahura.
Agaruka kuri aba banyekongo bifuza ko MONUSCO ifata utwangushye ikabavira mu Gihugu, Bintou Keita yagize ati “Ntacyo twahomba tuvuye muri RDC. Nta n’ubwo twifuza kuguma hano.”
Madamu Bintou Keita yavuze ko MONUSCO ibeshejwe muri Congo no kugarura amahoro kandi ko igihe bahawe kizarangira bagataha.
Yagize ati “Ubutumwa niburangira, kandi bwuzuye, tuzagenda. Njyewe, mvuye muri RDC, sinatakaza akazi kanjye. Nkunda Afurika, nifuriza kubona Afurika umunsi umwe yabonye amahoro.”
RWANDATRIBUNE.COM