Mu Rwanda habayeho ingoma zitandukanye, nyamara zimwe ziravugwa izindi zo nti zivugwe, muri ururuhererekane rw’amateka y’u Rwanda, tugiye guhera ku ngoma Nyiginya yabayeho ahagana mu 1477.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka k’uburyo iyi ngoma yasimbuye izindi ,n’uburyo zasimburanye, k’ubutegetsi, duhereye ku Ngoma Ngabe z’abasangwa butaka, iz’Abahinzi n’uko zasimbuwe n’Ingoma Nyiginya.
Abami baho bari abanyiginya bakagira n’ingoma Ngabe yabo.Ingabe – Nyiginya ikaba yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo, ari naho hari umurwa wayo, nk’uko amateka Karande y’ u Rwanda abigaragaza .
Ingoma – Nyiginya yahanzwe na Gihanga i Ngomijana akaba ari nawe amateka y’abami aheraho nk’umwami w’umushumi , nyuma y’abami b’ibimanuka b’I Gasabo.
Ibyo aribyo byose ariko si Gihanga wadukanye gakondo y’ingabe mu butegetsi bw’u Rwanda .Ahubwo yaba yasanze Ingoma ifite ireme mu butegetsi akaba yaragendeye ku muco w’ubwiru asanganye abasangwabutaka , abuhishuriwe na Rubunga uwo bahimbye “Mwungura wungura ingoma y’U bwiru”
Rwoga
Gihanga akimara kwima ikirangabwami cye cyari “inyundo” yakomeje kwitwa inyundo ya Gihanga mu mateka karande y’u Rwanda na Nyamiringa:Urusengero rwa Gihanga yaje gusimburwa n’ingoma –Ngabe rwoga ari nayo Ngoma ya mbere ndangabwami y’abanyiginya.
Ingoma –Nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo, ari naho umurwa mukuru wayo.Nyamara ariko na nyuma yaho Rwoga ibereye Ingoma –Ngabe .Inyundo ya Nyamiringa ntibyibagiranye burundu, ahubwo byakomeje kugira uruhare mu iyimika –Bami no mu yindi mihango.
Nk’iyo umuntu yacishwaga urusengo, ntiyashoboraga guhirahira ngo agaruke I Rwanda, ariko iyo yacishwaga ingoma igicibwa cyangwa se urubyaro rwacyo bashoboraga kuzagaruka I Rwanda
Ubwo umwami w’I Bunyabungo, Nsibura I Nyebunga ateye u Rwanda akarwigarurira ku Ngoma ya Ndahiro Cyamatare ahasaga mu mwaka w’1477, yanyaze Ingabe Rwoga , iyayo”Cyimumugizi”Gitandura yari ingabekazi ayibindisha mu Rutaka rwa Muhanga hafi y’umudugudu wa Gitarama, aho Ruganzu Ndoli yimiye mu w’1510
Rwoga yari yaranyazwe n’umunyabungo Nsibura Nyebunga, Abiru bayisimbuza indi Ngoma nshyashya yitwa “Nangamadumbu” yari isanzwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndoli.
Karinga
Mu ngoro y’Umwami uwo ariwe wese habaga ingo zubakiwe abakurambere .iz’ingenzi zari :Kwa Gihanga, kwa Kibogo no kwa Cyilima.
Kwa Gihanga: Niho habaga umuriro wa Gihanga. Hari intango yawo, bacanaga mu kibindi kinini cyane. Abawucanaga ni Abiru bari batuye I Buhimba, bawucanaga mu biti by’umunyinya, ntiwazimaga na rimwe. Abanyamuriro bawucanaga bari abagesera barawuvumbikaga wajya kuzima bakawucana bakuranwa.
Ibyo biti byo kuwuhembera bajyaga kubica muri Mageragere. Wajyaga kuzima abanyarushingo bakawuhembera mu giti cy’umurinzi.
Ku ngoma ya Musinga iyo ntango yo kwa Gihanga yacanwaga n’umwiru witwaga Kimonyo ukomoka I Gaseke ho mu Rutobwe
Uwo muriro ndanga-busugire bw’ingoma Nyiginya waje kuzima mu w’1936, ubwo hari ku Ngoma ya Mutara Rudahigwa , ubwo hari mu ihururu ry’umwaduko w’abazungu. Icyo gihe wari umaze imyaka isaga 845 yose .Uwo muriro waka ubutazima yose uwo muriro ukaba warashushanyaga ubumwe butagajuka bwa bene Gihanga, cyangwa se Abanyarwanda muri rusange”.
Kwa Kibogo:Habaga Nyamiringa urusengo n’inyundo ya Gihanga . Inyundo n’urusengo ikiranga – Bwami cyo ku Ngoma ya Gihanga , cyasimbuwe nyuma y’I Ngoma Ngabe Rwoga.
Kwa Cyilima Ni I Gaseke ho mu Rutobwe, niho ba Mutara na ba Cyilima Rujugira. Hari n’umusezerowa CYIRIMA. Ibisigazwa bye babivanye I Gaseke mu w’1969, biri mu nzu Ngangamurage mu w’1969, biri mu nzu Ngangamurage w’u Rwanda I Butare (Huye)
Ingoma Iteka zabaga kwa Cyilima , kikaba ,kikaba igicumbi cy’ingoma .Nihohabearaga imihigo yo gukura Gicurasi kikaba igicumbi cyo guterekera . Kalinga yabaga kwa cyilima n’ibigamba byayo , aribyo cyimumugizi ( wa neza), kigarutse mpatsibihugu karinga.
Karinga yaramvuwe mu cyanya cy’I cyungo,ho muri Komini cyungomuri Byumba mu karere ka Gicumbi
Isekuru yo kwa Minyaruko ya Nyamikenke kugirango ibe nziza bajya kuyibaza mu mivugangoma. Bayishyiraho uruhu rwa ya nka bari bakamiye Ruganzu Kalinga niyo yasimbuye Rwoga iba indangabwami mu Rwanda kuva ku ngoma ya Ruganzu II Ndori Kugeza II Ndori kugeza mu w’1962, ubwo ingoma ya Cyami yasezererwaga mu Rwanda rugahinduka Repubulika.
Mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho uko Ruganzu yavuye ku Ngoma
Uwineza Adeline